Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Urujya n’uruza rw’abayobozi bajya mu nama rugiye kugabanyuka-Menya impamvu

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda igiye kugabanya ingendo z’abayozi bajya mu nama, hakimakazwa gukoresha ikoranabuhanga kuko ingendo zitwara amafaranga menshi, bigashyira leta mu bihombo.

Ibi Dr Uzziel Ndagijimana yabigaragaje nyuma y’uko, agaragaje ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, wasize icyuho mu ngengo y’imari ndetse n’amadeni arenze 70% by’umusaruro mbumbe by’igihigu.

Ati: “Kugabanya icyuho cy’ingengo y’imari kikava kuri 6% by’umusaruro mbumbe byo mu mwaka ushize w’ingengo y’imari; muri 2024-2025 bikagera kuri 5,2%. Imibare dufite muri iki gihe itwereka ko umwenda mbumbe w’igihugu ugeze kuri 73,5% by’umusaruro mbumbe w’umwaka wa 2023-2024. Uyu mwaka tugiye gutangira, uteganyijwe kugera ku gipimo cya 78%, ukageza kuri 77,2% mu mwaka wa 2025 na 73,9% muri 2027.”

Iyi shusho y’umwaka w’ingengo y’imari ugana ku musozo ndetse n’icyerekezo cyo kuyihindura, ni byo byatumye leta ifata ngamba zirimo kugabanya ingendo zerekeza mu nama zigashyirwa ku ikoranabuhanga.

Dr Uzziel Ndagijimana ati: “Ibi bizasaba kugabanya amafaranga atangwa ku bikorwa bimwe na bimwe bitihutirwa cyangwa byakorwa ukundi mu buryo buhendutse. Harimo no kugabanya ingendo n’inama by’akazi, hakoreshwa ikoranabuhanga mu itumanaho.”

Iyi ngengo y’imari yashyiriweho ingamba zikomeye, irangana na miliyari 5 690, 1 Rwf, aho yiyongereyeho miliyari 579, 5 Rwf bingana na 11% ugereranyije na miliyari 5 116 Rwf ari mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024.

Guverinoma y’u Rwanda iremeza ko amafaranga yateganyirijwe uyu mwaka amaze gukoreshwa ku gipimo cya 95%, nubwo hasigaye amezi ngo uyu mwaka w’ingengo y’imari usoze.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!