Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Umugabo wari waje gutanga kandidatire yabuze itike none aheze i Kigali

Twagirayezu Berthe wo mu Murenge wa Rukoma mu Kamonyi ka Kamonyi, yaje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gutanga kandidatire ye ku mwanya w’Umudepite wigenga basanga atujuje ibisabwa, ariko bamubwira ko naramuka abyujuje yabizana bakabyakira.

Uyu mugabo Twagirayezu mu byangombwa yari yazanye ni urutonde ruriho abantu bamusinyiye bo mu turere dutatu, Gasabo, Nyarugenge na Kamonyi, akaba avuga ko abantu bamusinyiye bagera muri 200, ariko mu mboni y’umunyamakuru ni nk’abantu 50 gusa.

Mu bindi byangombwa byose bisigaye nta na kimwe yari afite aho avuga ko imbogamizi yagize ari igihe gito Komisiyo y’Amatora yabahaye, akaba ari yo mpamvu avuga ko atabashije kuzuza ibisabwa.

Twagirayezu yabwiye Rubanda ko atewe ipfunwe n’ukuntu ari butunguke iwabo aho atuye adatanze kandidatire ye kubera ko ituzuye.

Ati: “Naje kuri Komisiyo y’Amatora nzanye kandidatire yanjye ku mwanya w’Umudepite wigenga, ariko ibyangombwa byange ntabwo byuzuye, ubu mfite ipfunwe ry’ukuntu abaturage bari buze kumenya ko ntatanze kandidatire yanjye.”

Twagirayezu Berthe wari umaze nk’igihe cy’isaha ahagaze ku muhanda, Umunyamakuru yaje kumubaza icyo agiye gukora dore ko uyu munsi ariwo wanyuma wo gutanga kandidatire.

Yagize ati: “Ubu ntacyo nakora kuko ubu undeba nabuze tike insubiza mu rugo, ngiye kugenda ndare muri bene wacu mu Gatsata nduhuke hanyuma ejo nzabone uko nkomeza n’urugendo rwanjye kugeza ngeze Kamonyi.”

Uyu munsi ku wa Kane taliki 30 Gicurasi 2024, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iri busoze igikorwa cyo kwakira kandidatire haba ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu no mu byiciro byihariye ku mwanya w’Umudepite wigenga.

Urutonde rw’abazaba bemerewe ruzatangazwa ku wa 14 Kamena 2024, hanyuma abemerewe batangire kwiyamamaza ku wa 22 Kamena 2024.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!