Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Uganda: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yanze ko inzu iri mu Bwongereza yitwa iye

Anitha Among, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda, yatangaje ko inzu imaze iminsi yarateje urunturuntu bivugwa ko afite mu gihugu cy’u Bwongereza atari iye, kandi ko itamwanditseho.

Asubiza Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni wamubazaga koko niba inzu imaze iminsi bivugwa ko afite mu Bwongereza ayifite, yabinyujije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X.

Anitha Among avuga ko Guverinoma y’u Bwongereza imushinja kuhagira inzu ikwiye kumugaragariza ibimenyetso by’ibyo imushinja ko ahafite ibimenyetso.

Akomeza avuga ko ikwiye kugaragaza imitungo by’umwihariko inzu bivugwa ako afite mu Murwa Mukuru i Londres kuko iyo yitirirwa itanditse mu mazina ye.

Yongeyeho ko impamvu yibasirwa n’u Bwongereza ari uko ashyigikiye itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!