Itsinda ry’abantu 36 bakora isuku ku mva zishyinguwemo imibiri y’abantu mu irimbi ry’i Rusororo, bahishuye ko amafaranga binjiza yabahinduriye imibereho, bagashobora kwiteza imbere ndetse ubu bakaba batunze n’imiryango yabo.
Umwe mu bari muri iri tsinda bakora isuku mu irimbi rya Rusororo witwa Hagenimana Vincent avuga ko yarangije amashuri yisumbuye akora imirimo itandukanye ariko amahirwe menshi yayagize aho agereye muri aka kazi ko gusukura imva.
Yagize ati: “Imva nyisukura bitewe n’uko numvikanye n’umuntu. Nshobora kumuca amafaranga murebye uko ahagaze, cyangwa bijyanye n’ibyo yifuza ko nkora. Urugero, hari nk’uwo nca nk’ibihumbi 10,000 Rwf by’ako kanya bitewe n’akazi ngiye gukora kuri iyo mva.”
Avuga ko kamwe mu kazi akora, ari ako koza amakaro aba yubakiye imva ndetse no gukomeza kuyisura igihe yakwangirika akamenyesha ba nyir’umuntu uhashyinguye.
Hagenimana avuga ko mu kwezi iyo abonye amafaranga make ari ibihumbi 150,000 Rwf, ariko ko ashobora no kuyarenza akikuba kabiri.
Ati: “Ubundi ni uko ntashaka gutangaza amafaranga yose nkorera hano ubundi ubu ngira imva nitaho bakampemba buri kwezi. Ariko nkanagira izo nitaho rimwe na rimwe mbisabwe n’abashyinguye umuntu wabo.”
Ukuriye iri tsinda witwa Jean Paul Nkunzwenimana nawe yemeza ko aka kazi gahuriwemo n’abantu bize ndetse n’abatarize kabafasha kwiteza imbere.
Nkunzwenimana avuga ko abagakora barize baba bafite amahirwe yo kwinjiza menshi kuko babasha kuvugana indimi n’abanyamahanga igihe baje gusura uwabo uhashyinguye bakabasha kujya bita kuri iyo mva.
Yagize ati: “Jyewe amafaranga nkuramo hano anyishyurira inzu buri kwezi kandi siko kazi konyine nkora kuko ntibimbuza gukora n’ibindi bintu bitandukanye.”
Nyuma yo kubona ko binjiza agatubutse bishyize hamwe bakora ikibina cyo kubitsa no kugurizanya kibafasha kwizigama buri kwezi.
Ati: “Bitewe n’uko twinjiza amafaranga atangana buri wese yizigama uko yifite noneho nyuma y’amezi atandatu tukagabana ayo tuba tugejejemo ariko na mugenzi wacu iyo abikeneye turamuguriza.”
Nkunzwenimana avuga ko bakora ari itsinda ry’abantu 36 barimo abagabo n’abagore bose bamaze kwivana mu bukene.
Mu buhamya atanga avuga ko abantu badakwiye gusuzugura akazi, ahereye kuri ako bakora akavuga ko umuntu avuga ko yabuze akazi abiterwa n’akazi yifuza runaka atabasha kubona kandi hari ibyo yakora bikamwinjiriza ahubwo we akabifata nk’ibiciriritse.
Nkunzwenimana avuga ko iri tsinda rimaze igihe kingana n’umwaka akora akazi ko kwita ku mva ziri mu irimbi rya Rusororo.
Src: Kigali Today