
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 29 Gicurasi mu masaha ya saa tatu za mugitondo Perezida wa Repubulika yβu Rwanda Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya 59 ya BANK Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Igihe.com nacyo gikesha Ibiro byβUmukuru wβIgihugu Village Urugwiro cyanditse kivuga ko Perezida KAGAME aza kwitabira Ikiganiro cyβAbakuru bβIbihugu kiza kugaruka ku βIterambere ryβAfurika , irya Bank Nyafurika Itsura amjyambere (BAD) ndetse nβamavuurura akenewe mu rwego mpuzamahanga rwβImariβ
Umukuru wβIgihugu biteganijwe ko aza guhurira mu kiganiro na mugenzi we wa KENYA William Ruto nβAbandi bayobozi.
Ni ikiganiro kibanzirizwa nβikiza gutangwa na Perezida wa Bank Nyafurika Itsura Amajyambere BAD Dr. Akinwumi Adesina nβirya Perezida wa Banki yβIterambere yβAbayisilamu, Muhammad Al Jasser.
Ni Inama ibaye mu gihe iyi Bank iri kwizihiza Imyaka 60 Imaze Ishinzwe no kwishimira uruhare yagize mu gutera inkunga imishinga itandukanye hirya no hino muri Afurika aho imaze gutera inkunga imishinga irenga gato 5000 yβIterambere muri Afurika.

PEREZIDA KAGAME ARI I NAIROBI MURI KENYA.
