Thursday, January 2, 2025
spot_img

Latest Posts

Kera kabaye muri RDC hashyizweho Guverinoma nshya iyobowe na Judith Suminwa

Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama yatangirije kuri televiziyo y’Igihugu Guverinoma nshya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igizwe n’abaminisitiri 54 barimo abagore 17.

Guverinoma yari icyuye igihe muri RDC yari igizwe n’abaminisitiri 57.

Iyi Guverinoma nshya isobanuye ko Perezida Tshisekedi yatangiye manda ye ya kabiri yatsindiye ku majwi 73% mu Ukuboza umwaka ushize, iyobowe na Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, Judith Suminwa.

Abaminisitiri bashya bayirimo harimo;

°Jacquemain Shaban, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wasimbuye Peter Kazadi Guy

°Kabango Mwadiamvita, Minisitiri w’Ingabo wasimbuye Jean Pierre Bemba

°Jean Pierre Bemba we yagizwe Minisitiri w’Ubwikorezi

°Julien Paluku, Minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze

°Thérèse Kayikwamba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wasimbuye Christophe Lutundula

°Didier Budimbu, Minisitiri w’imikino n’imyidagaduro wasimbuye Claude François Kabulo Mwana Kabulo

°Constant Mutamba, Minisitiri w’ubutabera wasimbuye Rose Mutombo Kiesse

°Yolande Elebe Ma Ndembe, Minisitiri w’umuco wasimbuye Catherine Kathungu Furaha

Mutamba wiyita umukuru w’uruhande rutavugarumwe n’ubutegetsi yatsinzwe amatora aheruka ya perezida aba mu ba mbere bemeye ko Tshisekedi yatsinze.

Patrick Muyaya we yagumye muri Guverinoma ku mwanya yari asanzwemo nka Minisitiri w’itangazamakuru n’umuvugizi wa leta.

Uku gushyiraho Guverinoma nshya nyuma y’amatora byaratinze kubera gutinda kujyaho kw’abagize Inteko Inshingamategeko, ahabanje kuba kutumvukana hagati y’abagize Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi bashaka uzategeka iyo Nteko.

Biteganyijwe ko nta kabuza iyi Guverinoma nshya izemezwa n’abagize iyi Nteko.

Bimwe mu bibazo byugarije Congo, bigomba kuzakemurwa na Guverinoma nshya iyobowe na Judith Suminwa birimo; intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ubushomeri mu rubyiruko, ihungabana ry’ubukungu, n’ubukene bw’ibikorwa remezo.

Judith Suminwa Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore uyoboye iyi Guverinoma nshya

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!