Barafinda Sekikubo Fred wigeze gushaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2017, yongeye gushyikiriza kandidatire ye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho ashaka kuba umukandida kuri uwo mwanya mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa ni we wakiriye Barafinda wari uherekejwe n’umugore we.
Barafinda nyuma yo gutanga kandidatire ye, yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kubona ateye iyo ntambwe ndetse Komisiyo ikaba yakiriye ibyangombwa bye.
Yagize ati: “Kuba ntanze kandidatire yanjye ikaba yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ntabwo bintunguye.”
Yagaragaje ko urugendo rwo gushaka imikono 600 isabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rutari rworoshye, ibintu yagereranyije no kurira umusozi wa Kalisimbi.
Yagiraga ati: “Urugendo rwo gushaka abashyigikira kandidatire yanjye rwari rugoye cyane byari nk’agasozi ka Kalisimbi ariko uko byagenze kose Imana ntacyo twayiburana kuko kwizera birarema kandi byose birashoboka iyo wizera Imana kandi ukizirera mukuri.”
Barafinda Sekikubo Fred yamenyekanye ubwo yatangiraga urugendo rwo kugana Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) muri 2017 ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, kandidatire ye ikaza gusubizwa inyuma bitewe no kutuzuza ibyangombwa byasabwaga, yagaragaje ko yiteguye gusangiza Abanyarwanda politiki afite.
Icyo gihe yamamaye binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho amagambo ye yahererekanywaga n’abantu kuva ku bana kugeza ku bageze mu zabukuru.
Barafinda yagaragaje ko urugendo rwo gushaka ibyemezo bye rutandukanye n’urwo muri 2017, kuko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa politiki bitandukanye na mbere.
Yagize ati: “Manifesto yanjye ikubiyemo impamvu nziza nyinshi 200 nzaziramburira abanyamukuru mu buryo burambuye.”
Yavuze ko afite impamvu ibihumbi 2000 afite ku bijyanye no guteza imbere Afurika mu gihe yaba atowe ndetse n’impamvu ibihumbi 20,000 ku rwego rw’isi yose.