Intambara hagati y’inyeshyamba za Hamas n’igisirikare cya Israel ikomeje kugarika ingogo aho ubu Israel ishinjwa kuba ari nyirabayazana w’abantu 46 batakaje mu ubuzima mu masaha 24 ashize.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri taliki 28 Gicurasi 2024, na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza aho ivuga ko abantu bagera kuri 46 baguye mu bitero mu gihe 110 bakomeretse mu gihe cy’amasaha 24 ashize.
Ku cyumweru igisirikare cya Israel cyasutse ibisasu mu majyepfo y’umugi wa Rafah ku nkambi y’abanya Palestine cyari kimaze igihe gitekanye.
Ibihugu birimo Esipanye, Ireland na Norvège bikomeje kwamagana ibitero bya Israel kuri Gaza.
Ibitaro bya Kuwait Special Hospital, byari bisigaye muri Rafah byasenywe n’ibitero biheruka bya Israel.
Nibura abanya Palestine basaga ibihumbi 30 bamaze kwicwa naho abasaga ibihumbi 81 bakomeretswa n’iyi ntambara ya Israel kuri Gaza kuva ku italiki 7 Ukwakira 2023.
Src: Aljazeera.com