Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Umuturage w’i Rubavu birakekwa ko yishwe akanibwa n’abarwanyi ba Wazalendo

Abarwanyi ba Wazalendo bafasha Igisirikare cya Leta ya Congo kurwanya M23, barashinjwa kwica umuturage witwa Samvura Joseph wo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Busasamana ndetse batwara n’ihene ze 24 yari aragiye mu kibaya.

Ubu bwicanyi bivugwa ko bwabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita ku wa 26 Gicurasi 2024, ubwo uyu muturage yari aragiye ihene mu kibaya gihuza RDC n’u Rwanda, aba barwanyi bakaza bashaka kuzimwiba.

Umuturage wabonye ibi biba yatangaje ko aba barwanyi baje bashaka kumwiba ihene, undi na we yatabaza bagahita bamukubita icyuma cyo ku mbunda mu mutwe.

Yagize ati: “Narindi guhinga mu kibaya nawe aragiye ihene n’uko numva arimo gutabaza bituma mpita ngenda kureba ikibaye, nsanga aba Wazalendo babiri barimo kwiruka bajyana izo hene muri Congo.”

Akomeza agira ati: “Haza undi musore dushaka uriya musaza, tumusanga arimo guhirita bamuteye ibyuma bibiri mu mutwe, turamuzamura tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana ari naho yaguye.”

Mu kibaya gihuza RDC n’u Rwanda hakunzwe kuvogerwa n’ingabo za FARDC ahanini bagashimuta amatungo y’abaturage bitewe n’uko umupaka wo muri iki kibaya utagaragara neza.

Src: Umuseke

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!