Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Abamotari bakanguriwe gukoresha casques zigezweho zirimo iziringaniye, inini n’into

Kuri uyu wa Mbere taliki 27 Gicurasi 2024, Minisiteri y’Ibikorwarenezo yatangirije mu Mujyi wa Kigali ubukangurambaga bwo gufasha abakoresha moto mu buryo butandukanye gukoresha casques zigezweho, zifite ubuziranenge bwisumbuye binyuranye n’izari zisanzwe zifashishwa.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengimana Samuel, abamotari n’abandi bafatanyabikorwa.

Ku ikubitiro hazanywe Casques 500 zifite ingano itandukanye zirimo inini, into n’iziringaniye.

Amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge bw’izi casques ajyana n’uburyo irinda ibice by’umuntu uyambaye, uburyo yorohereza kureba mu mpande zose, uburyo imeneka n’ibindi.

Minisitiri Dr Gasore Jimmy yatangaje ko umumotari ufite casques isanzwe, leta igiye gushakisha uburyo imusimburiza ikamuha igezweho, ibyo bigakorwa nta kiguzi.

Minisitiri Dr Gasore Jimmy kandi yabwiye abafite izisanzwe zacuruzwaga mbere y’uko amabwiriza yo gucuruza izujuje ibisabwa ashyirwaho, ko bagomba kuzicuruza zigashira ku isoko dore ko izisanzwe zitazongera kugaragara ku isoko.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!