Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kirimbi, umunyeshuri witwaga Irabizi Marlène w’imyaka 16 y’amavuko, wigaga mu mwaka wa kabiri (2) w’amashuri yisumbuye muri GS Mushungo ikigo giherereye mu Kagari ka Nyarusange yarohamye mu Kiyaga cya Kivu arapfa.
Nyakwigendera Irabizi yari yajyanye na bagenzi be kwahira ubwatsi bw’amatungo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ku kirwa cya Mushungo, muri uwo murenge, uyu rero aza kurohama ubwo yiganaga bagenzi bari bagiye koga mu Kivu we abakurikira atabizi.
Bwana Ingabire Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi,yatangaje ko ibi byabaye hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu taliki 24 Gicurasi 2024, ubwo uyu mwana w’umukobwa usanzwe ari uwo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye, wigaga ataha mu rugo rwo ku kirwa cya Mushungo, yajyanaga na bagenzi be kwahira ubwatsi bw’amatungo aho guhita babutahana bakabanza koga mu Kivu.
Gitifu Ingabire ati: “Bamusize ku nkengero bajya koga, we abanza gutinya kuko atari abizi. Uko abakobwa bagenzi be bari bajyanye bagendaga boga, bibira bongera buburuka abona bishimye, na we yakuyemo imyenda ajya mu kindi gice, cy’Ikiyaga cya Kivu bagenzi be ntibamenya ko ariho yagiye kogera.”
Akomeza agira ati: “Bamaze koga bagiye kureba ubwatsi ngo batahe, barebye aho bamusise we baramubura bahabona imyenda yonyine, baratabaza, abaturage baraza barashakisha, kugeza ku wa Gatandatu burinze bwira ataraboneka, n’ubu aracyashakishwa.”
Gitifu Ingabire Claude yavuze ko nubwo bigoye kuvuga ko wakumira abana baturiye Ikiyaga cya Kivu koga cyane cyane ko ari na ho babimenyera, ariko bagiye baganiriza imidugudu igikoraho, bakagira uburyo bwo kugenzura abana babo, cyane cyane abato, batanazi koga, bakabakumira.
Abakuru na bo bakwiye kogana ubwirinzi (Jilets) bakogera ku nkengero, aho kujya kure habateza ibibazo byabaviramo imfu.
Mu gihe nk’iki gisatira ibiruhuko, abaturiye Ikiyaga cya Kivu bakunze kugira impungenge z’abana babo abenshi usanga baza koga, bamwe batabizi kandi nta bwirinzi bafite. Izi zikaba ari na zo mpungenge abaturiye iki kiyaga bagararije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru.