Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Leta y’u Burundi ntiravuga ku mirambo 32 y’abambaye impuzankano za FARDC yabonywe mu ishyamba

Mu gihugu cy’u Burundi mu ishyamba rya Kibira, ku gice gikora kuri Komine ya Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke habonywe imirambo 32 y’abantu bambaye impuzankano y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

SOS Media Burundi yatangaje ko iyi mibiri yabonywe n’abarinzi b’iri shyamba mu bihe bitandukanye bitarenze ukwezi, icyakora ubutegetsi bw’u Burundi ntibwemeje cyangwa ngo buhakane ayo makuru.

Iyi mirambo 32 yabonywe ku misozi ibiri itandukanye yo muri ibi bice, irimo uwa Kirihura n’uwa Nderama, mu birometero uvuye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda.

Biravugwa ko iyo mirambo ari iy’inyeshyamba zirwanya u Rwanda zimaze igihe zarahawe ubwisanzure mu ishyamba rya Kibira, gusa ntihatangajwe uburyo bishwemo.

Bamwe mu baturage batuye muri ako gace gakora kuri iryo shyamba, bavuga ko izo nyeshyamba zitacyihisha, kuko zihora zigaragara mu bice bitandukanye byo mu Burundi nko mu isoko zije gusahura ibyo kurya.

Christian Nkurikiye, Umuyobozi wa Komine ya Bukinanyana, abajijwe kuri iki kibazo ntiyigeze ashaka kugira icyo atangaza na kimwe kuko atemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru. Icyakora avuga ko muri iri shyamba hakunze kugaragara imirambo myinshi bikarangira hatamenyekanye aho yaturutse.

Ku rundi ruhande byaketswe ko iyi mirambo ishobora kuba ari iy’abasirikare b’u Burundi, ariko abayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Burundi babihakanye bivuye inyuma.

Iyi mirambo isanzwe ari iy’inyeshyamba zirwanya u Rwanda ntabwo byatungurana kuko hashize igihe Leta y’u Burundi n’iya RDC zikorana n’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, dore ko abategetsi b’ibi bihugu bavuze ku mugaragaro ko bazakora ibishoboka byose bagakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU