Ikipe ya Manchester united yanze kuviramo aho, ikubita abakeba inkoni iyirenza urugo.
Uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 wari usa n’aho wahiriye na ikipe y’umukeba yambara nka wa mubyeyi wabaye icyarimwe uwa jambo ndetse n’umwana we nawe witwa Jambo. Ibyo nibyo abo i Roma bise iyobera ritagatifu.
Ibihabanye byari byakomeje guterana umugongo ariko kuri iyi sabato ibyo kwa Jambo Imana yo i Manchester yari yiyiziye ku gasozi ka gasharu aho hejuru i Gicumbi ho hatabarizwaga abami. Mbaza nti byagenze bite gusiga umugore nkasiga ibisigo nkabasengerera ibidasanzwe?
Amashitani atukura abihije inkonda nka wa mwana w’undi bya bishura aba abikarabije inkaba.
Ikipe ya Manchester United yakinnye umukino wa nyuma na mukeba wayo basangiye umujyi wa Manchester ya Manchester City. Umukino warangiye Manchester City1:2 Manchester United igahita itwara igikombe cya FA Cup. N’ubwo bwose ikipe ya Manchester City yihariye umukino aho kwiharira umukino Manchester City yawihariye ku kigero cya 75% kuri 25% ya Manchester United. Manchester City yateye amashoti 19 harimo 4 yerekezaga mu izamu. Yateye cornel 7 n’amakosa 7. N’aho Manchester United yo yateye amashoti atandatu, atanu yerekaza mu izamu. Bateye cornel 1 bakora makosa 11.
Ku munota wa 30′ ikipe ya Manchester United yabonye igitegi gitsinzwe na Kobbie Mainoo, yingera kubona icya kabiri ku munota wa 39′ n’aho Manchester City ibona icyo impozamarira ku munota wa 87′.
Uyu musaruro rero twavuga ko ari nko gusezera neza k’umutoza Erik ten Hag kuko yari yavuze ko asezera nyuma y’uwo mukino aho byasaga nko gutanguranwa n’abayobozi n’iyi kipe aho nabo bavuze ko bamwirukana nyuma y’uyu mukino. Uwo Ten Hag yanavuze ashimagiza ikipe ye ko ikomeye Kandi ko yagaragaje umukino mwiza ushimishije.
Ikindi Kandi uyu mutoza nawe ubwe ntazo niba araguma i Manchester cyangwa arazinga uturago twe akajya kureba abandi bamuhaka.
Natwe dusoje twibaza Titi,”Ese Ten Hag yaba ahaye ruswa abo i Old Trafford nyuma yo guhangura igishyitsi cyari cyarananiranye?”
Komeza rero gukurikirana amakuru agezweho wisomera ikinyamakuru umurunga.com.