Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Arakekwaho gutema inka za nyirabukwe nta gihe gishize yari afungiwe gutema umugore we

Ntihabose Félix w’imyaka 37 y’amavuko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho gutema no gukomeretsa bikomeye inka 3 za Kanyamisoro Siméon w’imyaka 84 y’amavuko na Mukaleta Joséphine w’imyaka 69 y’amavuko, azisanze mu kiraro cyazo.

Inkuru y’uyu mugabo wahemukiye abamureze ndetse bakanamushyingira umukobwa wabo yashenguye abaturage bo mu Murenge wa Kagano mu Kagari ka Shara.

Mukaleta Joséphine avuga ko we na Ntihabose bafitanye isano ya hafi, avuga ko bibabaje kubona yabahemukiye kandi ari bo bamureze akimara gupfusha ababyeyi be na mushiki we wishakiye akamusiga akiri umwana.

Yagize ati: “Namureze afite imyaka 15 mushyingira afite 24. Umugore we bafitanye abana bane, umukuru afite imyaka 12 barasezeranye byemewe n’amategeko.”

Yakomeje avuga Ntihabose n’umugore we bagiye babana mu makimbirane nyuma yo gushakana, babana nabi ku buryo Ntihabose yaje gukubita umugore we akanamukomeretsa mu mutwe bikomeye, icyo gihe arafatwa afungwa amezi atandatu mu igororero rya Rusizi.

Mukaleta avuga ko Ntihabose yafunguwe yarabaye mubi cyane, ngo aza amushinja ko ari we umuteranya n’umugore we agatuma batukana.

Ntihabose yatangiye kugenda yigamba ko azabica bombi, akabicana na muramu we wundi na we batavuga rumwe.

Mukaleta yagize ati: “Umugore we yabonye ko umugabo ashobora kumwica, afata abana be bane bose arabahukanana, amezi atatu arashize ari iwabo, umugabo aba wenyine.”

Mukaleta akomeza avuga ko mu gihe cya saa munani z’igicuku zishyira ku wa 24 Gicurasi 2024, ubwo yari aryamye, yumvise inka zitaka ayoberwa ibyo ari byo atinya kubyuka.

Avuga ko mu gito agiye kugaburira inka ngo asanga ikiraro cyazo cyuzuye amaraso, ati: “Inka imwe nakamagaho litiro 5 buri munsi, baduhaga amafaranga ibihumbi 800,000 FRW tukayanga, yatemwe imipanga 2 ku gikanu umutsi wacitse inatemwa umurizo. Indi y’umugombakwima byari kumwe baduhaga ibihumbi 400,000 FRW yatemwe imipanga 5 ku gikanu no mu mutwe, indi y’ikimasa y’agaciro k’amafaranga ibihumbi 300,000 FRW itemwa mu mutwe ”

Avuga ko yahise atabaza, ariko kuko kubera Ntihabose asanzwe afitanye na nyirabukwe amakimbirane hakozwe iperereza hagenzuwe aho ibirenge byaje gutema inka byaturutse, basanga byerekeje munsi y’urugo rwe.

Ikindi kandi ngo Ntihabose ntabwo yari mu bahuruye, ndetse ngo ntabwo yari no mu rugo rwe. Yarashakishijwe afatirwa mu giturage cyo mu mudugudu uturanye n’uwa Kamina batuyemo.

Mukaleta avuga ko leta yamushumbusha kuko ngo yari ameze neza anywa amata buri munsi nanone ngo veterineri woherejwe n’Umurenge wa Kagano yagerageje kuzidoda ariko ngo zikomeza kuva cyane ku buryo hari impungenge ko zishibora kubura ubuzima.

Subukino Gratien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shara mu Murenge wa Kagano, yavuze ko bakimenya ayo makuru bihutiye gushaka uyu mugabo, anemeza ko bari basanzwe bazi ko asanzwe yigamba ko azica nyirabukwe na muramu we.

Ati: “Uretse kuba yari afunguwe yaziraga gutema agakomeretsa umugore we bikomeye mu mutwe, yafungurwa akanishyiramo uriya mukecuru ngo ni we umuteza umugore we, akanakomeza gutoteza umugore amukangisha kuzamwica kugeza ubwo umugore afashe abana akamuhunga. Ubwo twamufataga twanamusanganye ibindi bihamya bituma arushaho gukekwa.”

Avuga ko gihamya ya mbere yabaye ibyo birenge, iya kabiri iba ko umuturanyi w’umuryango watemewe inka ko na we yatatse ko yaraye yibwe ibitoki bibiri bigasangwa mu rugo rwe kandi byatemwe muri icyo gicuku.

Gitifu Subukino yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ingeso mbi, dore ko uyu mugabo basanzwe bamuziho ubusinzi bukabije no gusesagura umutungo w’urugo.

Mu gihe iperereza rigikomeje, Ntihabose afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke.

Src: Imvaho Nshya

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!