Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmwarimu yakatiwe nyuma yo kwandika igitabo anenga ubutegetsi

Umwarimu yakatiwe nyuma yo kwandika igitabo anenga ubutegetsi

Professor Etienne Fakaba, umwarimu muri Kaminuza ya Bamako akaba n’umuhanga mu bukungu, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza harimo umwe usubitse, azira kunenga ubutegetsi bwa Assimi Goïta yifashishije igitabo yanditse.

Etienne Fakaba Sissoko wari waratawe muri yombi kuva muri Werurwe uyu mwaka, mu isomwa ry’urubanza ryabaye ku wa 20 Gicurasi 2024, yahamijwe ibyaha birimo guharabika ubuyobozi bukuru bw’igihugu no kwangisha amahanga igihigu akwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Ahanini ibi bishingiye ku gitabo yanditse, aho we ahamyaka ko ibyo yavuzemo ari ukuri kandi ko abifitiye ibimenyetso.

Usibye imyaka ibiri y’igifungo yakatiwe harimo umwaka umwe usubitse, yaciwe n’amande angana na $4900 angana na miliyoni 5,000,000 RWF.

Umunyamategeko wa Etienne Fakaba Sissoko, Ibrahim Marhouf Sacko, yavuze ko umwanzuro Urukiko rwafashe wabatunguye, avuga ko bazajurira.

Professor Etienne Fakaba Sissoko w’imyaka 41 y’amavuko usibye kuba umwarimu muri Kaminuza yanabaye umujyanama wa Perezida Ibrahim Boubacar Keïta.

Umuryango Mpuzamahanga ushinja agatsiko k’Abasirikare kayoboye Mali gakuriwe na Assimi Goïta, gucecekesha itangazamakuru ndetse n’abandi bavuga ko muri Politiki y’Igihugu bitagenda neza.

Rokia Doumbia na Adam Ben Diarra kandi mu mwaka wa 2023, batawe muri yombi bazira ibitekerezo bajyaga bandika ku mbuga nkoranyambaga birimo no gusaba ko amatora yaba mu gihugu.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!