Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUFrancis Kaboneka utaherukaga kuvugwa muri politiki yahawe imirimo mishya

Francis Kaboneka utaherukaga kuvugwa muri politiki yahawe imirimo mishya

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo na Francis Kaboneka utaherukaga kuvugwa muri politiki.

Iyi nama yagiye ifatirwamo imyanzuro itandukanye, yabaye Ku wa Gatatu taliki 22 Gicurasi 2024.

Francis Kaboneka yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, kimwe na Tuyizere Thadée na we wagizwe Komiseri muri iyo Komisiyo.

Kuva mu 2014 kugeza mu 2018, Francis Kaboneka yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, kandi yanabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko n’indi mirimo itandukanye.

Mu bandi bashyizwe mu myanya harimo Patrick Emile Baganizi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Imari cyo gusana Imihanda (RMF).

Baganizi yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura mikorere y’inzego zimwe zirimo izifitiye igihigu akamaro (RURA).

Yanabaye kandi Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA.

Mu bandi bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri harimo Dr. Lassina Zebro wagizwe Umujyanama mu by’ingufu akaba n’umunyamuryango w’akanama gashinzwe ingamba na gahunda muri Perezidansi ya Repubulika.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!