Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Riderman yanditse ko afite umushinga wo kwiyamamariza kuba depite bisamirwa hejuru

Riderman abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abamukurikira ko ari mu mushinga wo kwiyamamariza kuba Umudepite icyakora akaba abura imikono 300, benshi bahita babisamira hejuru bagize ngo arakomeje nyamara we ngo yiganiriraga.

Kuri Instagram Riderman yanditse ati: “Ndabura imikono 300 gusa ngo mbashe kwiyamamariza kuba depite, ese mwamfasha kuyuzuza? Ese mu Rwanda byashoboka ko umu Rasta aba depite uhagarariye urubyiruko?”

“Ese ni ibiki mwifuza ko depite uhagarariye urubyiruko yavuganira urubyiruko? Ese aba depite bahagarariye urubyiruko mu myaka yashize, umusaruro wabo murawubona? Ni izihe mpinduka urubyiruko rwifuza mu Nteko Ishinga Amategeko?”

Riderman aganira na Igihe, yavuze ko ibyo kwiyamamaza yiganiriraga nk’uko yanabyanditse, ariko mu by’ukuri yifuzaga kureba ibitekerezo by’abamukurikira ku ngingo zinyuranye yatangaje.

Yavuze ko kandi nta gitekerezo cyo kwiyamamaza nk’umukandida wigenga afite, yongeraho ko ari kwishimira kubona uburyo abantu bamufitiye icyizere nkuko bari kubimugaragariza bamwizeza kumushyigikira.

Hari ibitekerezo birenga 270 byose bigaragaza ko bishyigikiye uyu muraperi Riderman, ndetse ntabwo bigeze bita ku kuba yavuze ko yikiniraga.

Kandidatire ku bashaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’abakinda mu Nteko Ishinga Amategeho zatangiye gutangwa ku wa 17 Gicurasi 2024.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!