Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Umwarimu Nyiramahirwe yatanze kandidatire yo kwiyamamariza kuba umudepite

Umwarimu witwa Nyiramahirwe Jeanne D’Arc wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite mu cyiciro cy’abagore.

Nyiramahirwe nyuma yo gutanga kandidatire ye yagaragaje ko yiteguye kwegukana umwanya umwe mu badepite 24 b’abagore, kandi ko azashobora kuzuza inshingano kuko yabaye mu myanya itandukanye y’inzego z’ibanze.

Yagize ati: “Hano mpagejejwe no gutanga kandidatire yanjye ku mwanya wo guhagararira abagore. Icyabinteye ni uko nahoze mu nzego z’ibanze mpagarariye urubyiruko biba ngombwa ko ibitekerezo twagize icyo gihe nk’urubyiruko dukwiye kubishyigikira bigakomeza bikazamuka bigafasha abantu bakuru.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo byatumye yifuza gutanga kandidatire ku mwanya w’abadepite ariko anyuze mu cyiciro cyihariye cy’abagore.

Ati: “Icyiciro cy’urubyiruko rero narakirenze, ubu ndi umugore ari nayo mpamvu nahisemo gutanga kandidatire yanjye muri icyo cyiciro kugira ngo nkomeze gukora ubwo buvugizi ngo dukomeze twiteze imbere turangajwe imbere na Paul Kagame.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 21 Gicurasi 2024, nibwo Nyiramahirwe Jeanne D’Arc yageze kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ahetse umwana mu mugongo na kandidatire ye mu ntoki, yagaragaje ko yiteguye gutsindira umwanya akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Uyu mubyeyi asanzwe ari umurezi, akaba yigisha Imibare n’Ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu.

Yakomeje agira ati: “Kuva mu bwarimu nkajya muri politiki ni ibintu bishoboka kuko ntabwo ubudepite bisaba ngo ugomba kuba warize ibintu runaka, icy’ingenzi ni icyo wamarira abaturage n’u Rwanda muri rusange.”

Yavuze ko nubwo asanzwe ari umurezi, niyinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nabyo azabishobora.

Ati: “Nzabishobora, kuko nabibayemo mpagarariye urubyiruko, nabaye no mu nama Njyanama y’Akarere ka Burera icyuye igihe, yarangiye urumva ko ku bijyanye n’umurongo n’icyerekezo by’Igihigu ndi tayali niyo mpamvu nshaka kugira ngo umusanzu wanjye ube wakomereza mu badepite.”

Yagaragaje ko nagera mu Nteko Ishinga Amategeko azakomeza gufatanya n’abandi guharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu nshingano z’Inteko.

NEC iteganya ko kuva ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa kandidatire zemejwe burundu mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byo bizakorwa ku wa 22 Kameza kugeza ku wa 13 Nyakanga.

Kandi biteganyijwe ko ku wa 29 Kamena 2024 hazatangazwa list y’Itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga amatora, imbere mu gihugu akazaba ku wa 15 Nyakanga 2024.

Ku wa 16 Nyakanga 2024 biteganyijwe ko hazaba amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!