Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Tanzania: Abambura abana pampers bakabasambanya bajye bakonwa – Depite Mwantum

Umudepite w’umugore wo mu gihugu cya Tanzania yagize uburakari bwinshi ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abagabo basambanya abana ndetse n’abafite ubumuga, asaba ko itegeko rizanwa mu Nteko Ishinga Amategeko rikemezwa, kugira ngo abakora ibyo bajye bakonwa (kuhasiwa) baterwe urushinge rwambura ingufu za kigabo.

Depite Mwantum Dau Haji, muri videwo yatangajwe na Jambo TV, yahawe umwanya w’iminota itanu yo kuvuga nyuma ya raporo yari imaze gutangazwa.

Mwantum yavuze ko ashima akazi kakozwe, ariko avuga ko ku bijyanye no gusambanya abana n’abafite ubumuga hakenewe kugira igikorwa, kuko bitumvikana ukuntu umuntu yambura umwana urubindo (diaper), agiye kumukorera ibibi, mu gihe hari abagore n’abakobwa bagenda banitse amatako hanze, abo ntibabafate ku ngufu, ahubwo bakarenga bakajya gusambanya abana.

Yagize ati: “Abana bacu n’abafite ubumuga, ibikorwa bakorerwa n’ababasambanya, ndashaka ko bimenyekana neza ku bantu barimo hano bavuga, mutaza kugera hanze mukabivuga ukundi, simbishaka. Icyo mvuze ni iki, abantu basambanya abana itegeko rizanwe hano mu Nteko Ishinga Amategeko, rizanwe turitore hano twese mu Nteko, kugira ngo aba bantu basambanya abana cyangwa se babafata ku gahato bakonwe.”

Akomeza agira ati: “Aba bantu basambanya ku gahato, badusambanyirije abana, umwana wambitswe urubindo, ukajya kumwambura ‘pampers’ kugira ngo amukorere amabi. Abana bacu bararwara kuko barasambanywa. Ese ubu murabona ibyo bikwiye?… k’ubw’ibyo rero, itegeko rizanwe hano… kuri abo bagabo basambanya abana ku ngufu, ndabivuze njyewe, bakonwe kandi bakonwe hakoreshejwe rwa rushinge, bahabwe urwo rushinge, nta ngufu za kigabo bazaba bafite ukundi bazaba barangiye.”

Depite Mwantum yavuze ko ikibazo cy’abagabo basambanya abana n’abafite ubumuga kimuhora ku mutima, akibaza impamvu babikora kandi hari abagore birwa banitse amatako hanze.

Ati: “Kubera ko iyo umuntu amaze gusambanya umwana, nk’uko bagenzi banjye bose babivuze, hano bavuze gusambanya abana, ihohoterwa rikorerwa abana n’abafite ubumuga, ntawutabivuze hano, ariko njyewe bimpora hano ku mutima nibaza impamvu zituma abana bato basambanywa, kuko hari abo bagore birirwa aho hanze birirwa bazenguruka amatako ari hanze, imyambaro yabo izamuye kugera aha, kubera iki batajya kuba ari bo basambanya ku gahato, barabatinya? Bakajya gusambanya abana. Si byiza ibyo abo bagabo bakora… iki kibazo kirahari kandi kirakomeza kumvikana mu gihugu cyacu cya Tanzania cyose. Icyo ntabwo gifite kubanza kugibwaho impaka. Nimurizane hano turitore.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!