Mu Karere ka Rubavu umupolisi yarashe SEDO w’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Rubavu, amukomeretsa akaguru, hari hashize akanya barwana n’abajura.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri taliki 21 Gicurasi 2024 bibera mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Rubona ho mu Mudugudu wa Gitsimbi, SEDO w’akagari warashwe agakomeretswa ku kaguru yitwa Bibutsuhoze Pio.
Abaturage bavuga ko Bibutsuhoze Pio yavuye mu Murenge wa Rubavu asanzwe akoreramo mu gihe cya saa kumi za mu gitondo, agana mu Murenge wa Nyamyumba aho yari atabaye inshuti ye yagize ibyago.
Bibutsuhoze n’umumotari wari umutwaye bageze ahitwa i Buruseli, babwirwa ko badashobora gutambuka imbere kubera amabandi yari yafunze umuhanda, ni uko bahita bigira inama yo gusubira inyuma bakitabaza abapolisi bari baciyeho bari mu kazi.
Bazanye n’abo bapolisi bahageze basanga amabandi yafunze umuhanda, umupolisi ashatse kurasa ibandi ryarwanaga na Bibutsuhoze aba ari we arasa.
ACP Rutikanga Boniface, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, yemeje aya makuru avuga ko Bibutsuhoze Pio yakomerekejwe na Polisi ubwo yari itabaye, avuga ko iperereza rikomeje.
Ati: “Kugeza ubu ntiturasobanukirwa niba yari umwe mu batabaye, cyangwa niba yari umugenzi wari kuri moto. Gusa yakomerekeye mu gutabara kwa Polisi, kandi iperereza rirakomeje.”
Umuvugizi yakomeje avuga ko ubwo Polisi yatabaraga hari abagizi ba nabi bafashwe bafitwe na Polisi kandi ko iperereza rigikomeje ku buryo hashobora gufatwa n’abandi.
Yaboneyeho no guhumuriza abaturage, abizeza ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso, abasaba gukomeza ubufatanye mu gutangira amakuru ku gihe kuko bitanga umusaruro.
Amakuru ahari ni uko Bibutsuhoze Pio yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi aho ari kwitabwaho n’abaganga. Batatu mu bajura bafashwe nabo bamaze gutabwa muri yombi.