Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Taiwan: Mu Nteko Ishinga Amategeko abadepite bateranye ingumi n’intebe

Inteko rusange y’Abadepite bo muri Taiwan yo Ku wa Gatanu taliki 17 Gicurasi 2024, ntabwo yarangiye neza, nyuma y’imirwano yabaye yasize abantu umunani bakomeretse mu gihe umwe yajyanywe mu bitaro.

Iyi mirwano yaturutse ku itegeko ritavugwaho rumwe abo badepite bari bari kwigaho, ryo gusabira ibihano abadepite bakoresha imvugo z’ibinyoma mu Nteko no gusaba uburenganzira bwisumbuye ngo Inteko irusheho kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Na mbere y’Inteko rusange izi ngingo ntizavugwagaho rumwe, ariko byarushijeho kuba bibi ubwo bari bageze mu Nteko.

Ubwo impaka zari zimaze kuba nyinshi, amashusho yafatiwe imbere mu Nteko agaragaza bamwe mu badepite bakubita bagenzi babo ibipfunsi, abandi baterura intebe bakazitera abo batumva ibintu kimwe.

Amashyaka yari ahanganye muri iyo nkundura ni Democratic Progressive Party (DPP) rya Perezida Lai Ching-te urahira kuri uyu wa Mbere, ab’ishyaka ritavuga rumwe na Leta Kuomintang (KMT) n’ishyaka Taiwan People’s Party (TPP).

Umudepite umwe w’ishyaka DPP yajyanywe mu bitaro kubera intebe yakubiswe mu mutwe na mugenzi we.

Ishyaka Kuomintang rirashinjwa n’ishyaka DPP ubunyamusozi no kuzana mu Nteko imishinga y’amategeko idashinga ndetse itubahiriza uburyo busanzwe amategeko anyuzwamo kugira ngo yemezwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!