Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Tunisia: Abantu 23 bashakaga kwambuka Mediterane baburiwe irengero

Abantu 23 bahagarutse muri Tunisia berekeza i Burayi, baburiwe irengero nk’uko iki gihugu cyabitangaje.

Urwego rushinzwe umutekano rwo rwatangaje ko ibikorwa byo gushakisha aba bantu byatangiye nyuma yo kumenya ko amato yabuze.

Byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Ubufaransa, AFP, ko abimukira bafashe ubwato bahagurutse hagati ya taliki 03 na 04 Gicurasi 2024, imiryango y’abantu baburiwe irengero ibimenyesha ubuyobozi nyuma y’iminsi 10 babuze.

Ingabo z’igihugu zo zatangaje ko zataye muri yombi abantu batanu bazira kuba baragize uruhare mu kwambutsa abashakaga kujya mu Burayi.

Umuryango w’Abibumbye werekana ko byibuze mu 2023, abimukira 12,000 bageze ku nkombe z’Ubutaliyani bavuye muri Tunisia.

Muri Gashyantare hari abantu 13 bari baturutse muri Sudan bapfuye, abandi 27 baburirwa irengero, mu gihe hari n’ubwato bwarohamye hafi ku nkombe za Tunisia.

Iyi nyanja iza mu nzira za mbere zihitana abantu benshi mu zikoreshwa n’abimukira ku isi. Mu 2023 abantu bagera ku 3,000 barohamye ubwo bageragezaga kwambuka bajya i Burayi nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!