Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umugabo yaheze mu bwiherero nyuma yo gushyirirwaho intego ya 5000 Rwf

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza yataye Telefone mu bwiherero, yemerera undi ko nayikuramo amuha ibihumbi 5000 Rwf, agiyemo abuheramo atayigejeje kuri nyirayo.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Turangazi mu Murenge wa Nyagisozi ho mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko uwitwa Ufitese Fabien w’imyaka 36 y’amavuko yataye Telefone (smart phone) mu bwiherero busanzwe bukoreshwa, maze uwari hafi ye witwa Ndahimana Eric w’imyaka 22 y’amavuko amubwira ko yayimukuriramo akamuhemba ibihumbi 5,000 Rwf.

Ubwo bwiherero Telefone yaguyemo bufite metero cumi n’ebyiri mu bujyakuzimu.

Umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze w’aho ibyo byabereye, yatangaje ko ubwo bwiherero nyakwigendera yagiyemo bwari buriho sima noneho bakuraho igice gito, agezemo abura umwuka ahumeka kuko gaz yo mu bwiherero yari ibaye nyinshi.

Inzego z’umutekano Polisi, DASSO, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’inzego z’ibanze, bahageze maze umurambo wa nyakwigendera uvanwamo.

Uwatanze akazi we yahise atabwa muri yombi na RIB, kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.

SP Emmanuel Habitatemye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yasabye abantu kugira amakenga, bakareka gukora ibikorwa babona ko byabateza impanuka ku buryo bugaragara, ahubwo abagira inama yo kujya babanza kugisha inama nka Polisi mbere yo kwishora mu byago.

Nyakwigendera asize umugore n’umwana umwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!