Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Mu gutaha Kigali Universe Jimmy Gatete yatsinze ibitego bitatu

Ku wa Gatandatu taliki 18 Gicurasi 2024, hafunguwe Kigali Universe, inzu nshya y’imikino iri ku gisenge cya CHIC mu Mujyi wa Kigali rwagati, hakinwa irushanwa rya ‘Mini Foot’ ryahuje amakipe atandukanye.

Mu bice bitandukanye bigize iyo nyubako harimo n’ikibuga cy’umupura w’amaguru (Mini Football ) kigizwe n’ubwatsi bw’ubukorano bugezweho n’aho abafana batari benshi bazajya bicara.

Iyi nyubako kandi ifite ahantu abantu bafatira icyo kurya no kunywa ndetse n’amaduka acururizwamo imyambaro ya siporo, hamwe n’ahakinirwa imikino itandukanye yo mu nzu nka Tennis na Golf, Video games, imikino y’imodoka n’indi itamenyerewe cyane mu Rwanda.

Ku rundi ruhande hari ikibuga cya Basketball y’abakina ari batatu ndetse n’urwambariro rwifashishwa n’abakinnyi.

Iyi nyubako ifungurwa, Samuel Dusengimana, Meya w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko Kigali Universe ijyanye n’icyerekezo Umujyi ufite cyo gushyiraho inzu zitandukanye z’imyidagaduro aho yijeje abawutuye ko hari n’izindi ebyiri zigiye kuza mu minsi mike.

Ifungurwa ry’iyi nyubako y’imikino ryanye na shampiyona yahuje amakipe ane arimo iy’Abahanzi, Abanyamakuru ba siporo, abashoramari ndetse n’abahoze bawukina

Mu mukino ufungura iyi nyubako, ikipe y’abahoze bawukina yatsinze iy’abanyamakuru ba siporo 7-6 harimo bitatu bya Jimmy Gatete.

Mu mukino wundi wahuje abashoramari n’abahanzi, abashoramari batunguranye batsinda ibitego 13-6 aho uwahoze ari perezida wa Rayon Sports, Gacinya Chance Denis, yatsinzemo ibitego bitatu.

Kuri iki Cyumweru hateganyijwe ko haza kuba umukino wanyuma uri buhuze ikipe y’abahoze bawukina n’abashoramari, ariko uri bubanzirizwe n’uw’umwanya wa gatatu uri buhuze ikipe y’abanyamakuru ba siporo n’abahanzi.

Kigali Universe ya Karomba Gael (Coach Gael), biteganyijwe ko umunsi izaba yamaze kugezwamo ibikoresho byose, izaba itwaye arenga miliyoni 1.5$, ajya kungana na miliyali ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!