Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Burera: Abantu icyenda bari mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n’imbogo zatorotse pariki

Mu Kirere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, imbogo zatorotse pariki y’igihugu y’Ibirunga, zikomeretsa abantu icyenda, batatu muri bo bakomereka bikabije, abaturage bibasiwe ni abo mu Murenge wa Rugarama n’uwa Gahunga.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’iyo mirenge, batangaje ko ayo makuru yamenyekanye mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo ku wa Gatandatu taliki 18 Gicurasi 2024, aho abaturage bahamagaye ubuyobozi, batabaye basanga zamaze gukomeretsa abantu icyenda.

Bwana Ndayisaba Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, yagize ati: “Imbogo ebyiri zateye abaturage mu Murenge wa Rugarama, zikomeretsa abaturage babiri. Maze kubasura aho barwariye mu Bitaro bya Ruhengeri, twabanje kubageza mu Kigo Nderabuzima, babonye ko bisaba ubundi buvuzi bwisumbuye, nibwo babagejeje mu Bitaro bya Ruhengeri, bari gukurikiranwa n’abaganga.”

Bwana Mugiraneza Ignace, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga na we yavuze ko imbogo zageze muri uyu murenge zigakomeretsa abaturage barindwi bakajyanwa mu bitaro.

Yagize ati: “Imbogo zamanutse ari zirindwi zitera abaturage, umwe yamaze kugezwa mu Bitaro bya Ruhengeri, batanu bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Gahunga, undi yajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama, babiri bakomeretse cyane, hari n’undi tujyanye mu Bitaro bya Ruhengeri usangayo undi umwe wo muri uyu murenge na we wakomeretse cyane.”

Gitifu Mugiraneza yavuze ko mu batabaye harimo n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bakaba bakomeje gufasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bazana imbangukiragutabara yifashishijwe mu kugeza inkomere kwa muganga, hakaba hakomejwe gushakishwa uko izo mbogo zose zasubizwa muri pariki.

Uyu muyobozi yavuze uburyo izo mbogo zagendaga zikomeretsa abaturage, ati: “Mu bakomeretse cyane, hari uwo zakubise ihembe ku kuguru n’ukuboko, undi zimukubita ihembe mu rubavu zimukandagira no ku rutugu, abandi ni kuriya zibirukaho bakagira igihunga bakitura hasi bagakomereka.”

Arongera ati: “Zisanzwe zitoroka zikamanuka mu ishyamba, ariko zikongera gusubiramo, ubu ho rero zamanutse zirarenga cyane zigera mu baturage, zitangira gutatana zimwe hirya izindi hino, gusubira mu ishyamba bisa n’aho binaniranye.”

Gitifu Mugiraneza yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, kugirango babe bahabwa ubutabazi bwihuse mu gihe bagize ikibazo nk’icyo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!