Mu Ntara y’AmajyepfoΒ akarere ka Nyanza haravugawa inkuru y’umugabo watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, wabaga mu mwobo mu nzu ye imyaka 23 yose.
Ntarindwa Emmanuel watawe muri yombi bivugwa ko yararaga mu mwobo yacukuye mu nzu mu rwego rwo kwihisha no gutinya kugaragara muri rubanda bakaba bamufata.
Bivugwa ko umwobo yabagamo mu nzu yari awumazemo imyaka 23 yose kuko ngo yawucukuye mu 2001, aho yari atuye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB buvuga ko amakuru yuko uyu Ntarindwa Emmanuel aba mu mwobo bwayahawe n’abaturage nyuma yo kumukeka no kutamushira amakenga.
Ntarindwa Emmanuel akurikiranyweho kugira uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ntarindwa Emmanuel yabaga mu mwobo yacukuye mu nzu imyaka 23 yose.