Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Perezida Kagame yashyikirije Kandidatire ye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Perezida Paul Kagame yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora azaba muri Nyakanga 2024.

Nyuma yaho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangarije itariki yo kwakira Kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame amaze gushyikiriza iyi Komusiyo kandidatire  ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 17 Gicurasi 2024 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangiye kwakira Kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite aho bazazakira  kugeza Taliki ya 30 Gicurasi 2024.

Ku ruhande rw’abakandida bigenga , Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko bamaze kuba Umunani batanze ubusabe bwabo  ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu naho ku badepite bigenga bamaze kuba 41 gusa gahunda irakomeje.

Umukandida uhagarariye ishyaka rya FPR inkotanyi riri ku butegetsi niwe ubaye uwa mbere ushyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kandidatire ye.

Amatora akomatanyije ay’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azaba muri Nyakanga 2024, akaba ari ubwa mbere abaye akomatanyije mu Rwanda.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!