Umurenge wa Muhura wegukanye igikombe utsinze uwa Gasange
Kuri uyu wa Kane Taliki ya 16 Gicurasi 2024, mu murenge wa Muhura ku kibuga cy’umupira cya Muhura, ahazwi nko kwa Padiri, habereye Amarushanwa y’umupira w’Amaguru n’uw’intoki yateguwe n’umushinga Wa AKWOS ukorera mu Karere ka Gatsibo.
AKWOS ikorera mu mirenge ine yo mu Karere ka Gatsibo ariyo Muhura,Gasange,Kageyo na Ngarama.
Ikipe y’Abakobwa y’umurenge wa Muhura yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Gasange amaseti abiri ku busa(2-0) mu mukino w’intoki (Volleyball) wabereye mu murenge wa Muhura.
Atangiza ku mugaragaro Aya marushanwa, umukozi w’Akarere ushinzwe Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Madamu Mukagasana Naome yasabye Urubyiruko kugira umuco wo gukora siporo kuko Ari imwe mu nzira nziza zo kwirinda ibiyobyabwenge no kuba bajya mu zindi ngeso mbi.
Iyi mikino igamije gufasha abana b’ababakobwa bafite impano zitandukanye aho bahurizwa hamwe bakaganirizwa nyuma bagakora imyitozo nyuma uyu mushinga ugategura amarushanwa ahuza imirenge ikoreramo bagakina itsinze igahabwa igikombe.
Abakobwa ba Muhura nibo batsinze muri volleyball naho Gasange nayo itsinda Muhura muri football ibitego 2-0 biteganijwe ko uyu munsi Taliki ya 17 Gicurasi ari bwo hakinwa imikino yindi aho Gasange ikina na Ngarama umukino ukabera i Ngarama.
Abakobwa ba Muhura bahise bahabwa igikombe begukanye cya Volleyball bagishyikirizwa n’umukozi w’umushinga wa AKWOS mu Karere ka Gatsibo.