Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, mu Majyaruguru y’umugi wa Rouen mu Bufaransa, Police yatangaje ko yarashe umuntu wari wagambiriye guha inkongi urusengero rw’Abayahudi agahita apfa adasambye.
Nk’uko, AFP, bya biro ntaramakuru by’Abafaransa bibitangaza, ngo Police yamusanganye igikapo kirimo ibyuma.
Gerald Darmanin, ni Minisitiri w’Ubutegetsi, yamamije aya makuru yisunze X, ati:”Nta gushidikanya yari agiye gutwika urusengero rw’Abayahudi ruri i Rouen.”
Uyu mugabo ngo yarashwe ubwo yarimo asatira abari baje kumuhagarika, Police ihita imupima mu cyico.
Umuyobozi w’umugi wa Rouen, Nicolas Mayer Rossignol, yatangaje ko ibyabaye bitakanze abayahudi gusa bari aho, ahubwo ngo n’abandi bose bari bashungereye bikanze.
Ahumuriza abatuye umugi, yavuze ko ntawundi wahitanywe cyangwa ngo akomerekere muri izo mpagarara ndetse ngo nta nakimwe cyahangirikiye.
Kuri ubu hatangiye iperereza ngo hamenyekane imyirondoro nyakuri y’uyu mugabo n’icyamuteraga gushaka gutwika urwo rusengero.
Ubufaransa ni igihugu cya gatatu ku isi kirimo Abayahudi benshi, nyuma ya Israel na Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Iki gihugu kandi kizwiho kuba gituwe n’Abayisiramu batari bakeya.
Umwuka mubi hagati y’Abashyigikiye Israel n’abashyigikiye Palestine, wadutse ubwo Leta ya Israel yatangizaga ibitero muri Gaza byo guhiga bukware Hamas yari imaze kibagabaho igitero karundura.