Monday, January 6, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umusore birakekwa ko yishe se bapfa ibijumba

Mu Karere ka Nyanza umusore wibanaga mu nzu ya wenyine, arakekwaho kwica Se bapfa ibijumba.

Uwo bikekwa yishwe n’umuhungu we ni umusaza witwaga Ndagijimana Elimereck w’imyaka 64 y’amavuko, wari utuye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma mu Kagari ka Runga ho mu Mudugudu wa Ndago.

Amakuru avuga ko mu gihe cya saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 11 Gicurasi 2024, uyu musaza yasanze mu murima umuhungu we witwa Murwanashyaka Erenest w’imyaka 42 y’amavuko, arimo amukurira ibijumba.

Bivugwa ko uyu musaza akibibona yatangiye gutera umuhungu we amabuye kugira ngo areke kumukurira ibijumba.

Uyu muhungu na we nibwo yateye Se ibuye mu mutwe ahita yitura hasi, bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusange.

Umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yatangaje ko uyu musaza yapfiriye ku Bitaro bya Nyanza aho yoherejwe avuye ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusange.

Yagize ati: “Bahoraga bakimbirana hagati yabo kuko umuhungu yibanaga akamera nk’userereza se.”

Hari amakuru avuga ko uriya muhungu yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Uriya muyobozi wo muri kariya gace yavuze ko yakoraga ibikorwa bishobora kuba byaragaza ko arwaye, ariko avuga ko nta muganga wemeje ubwo burwayi.

Murwanashyaka Erenest yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuseke dukesha iyi nkuru bavuze ko bakora iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ukuri ku Bitaro i Nyanza. Akaba yasize umugore n’abana batanu.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!