Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Dore Inama 10 zo kubwira Umwana w’Umukobwa.

INAMA 10 Z’UBUZIMA UKWIYE KWIGISHA UMUKOBWA WAWE AMAZI ATARARENGA INKOMBE.

Kuko umukobwa ari we ukura akaba mutima w’urugo, umufasha w’umugabo, agatwita, akonsa akarera umwana ari na we uburere bw’abana bushingiraho ku kigero cyo hejuru, hari ibintu abakobwa bakwiye kubwirwa hakiri kare mbere y’uko bangirika mu mitwe, ibintu byazagera no ku bo bazabyara maze isi ikaba iy’abantu babuze uburere buzima n’imyitwarire myiza ikwiriye abantu.

Ni muri urwo rwego tutiriwe dutinda ku myitwarire iteye inkeke isigaye iranga bashiki bacu, harimo n’abangana n’abatubyaye, cyane cyane bigaragarira ku mbuga nkoranyambaga, Umurunga.com yaguteguriye igice  cy’amasomo y’ubuzima ukwiye kwigisha umukobwa wawe yaba uwo wabyaye cyangwa uzabyara, mushiki wawe cyangwa undi wese w’igitsina gore uzi wese kugira ngo dufatanye kubaka isi iriho abagore b’umutima koko.

Byaba ari byiza usomye izi nama yihutira kubimenyesha  umukobwa cyangwa umugore kuko na we ziramureba.

Dore Inama 10 zo kubwira Umwana w’Umukobwa ukiri muto zamufasha gukurana uburere n’ubwenge bwo kuzibeshaho no kwiteza Imbere.

1. Uzabwire umukobwa wawe ko amafaranga nta gitsina agira, ko na we afite ubushobozi bwo gukorera amafaranga menshi nk’ayo umugabo yakorera akaba yanamurusha.

2. Bwira umukobwa wawe ajye abyuka ashoke igishanga mu murima cyanga ku murimo maze akorere amafaranga aho kwikoraho ngo ajye ku GITANDA mu BURIRI bwa runaka gukorera amafaranga y’uburaya. Umukobwa wawe akwiye kumenya ko amafaranga avuye ku Murimo cyangwa mu Murima atera ISHEMA n’IBYISHIMO na ho avuye mu Buriri yo atera SIDA, imitezi, mburugu, uburagaza n’izindi ndwara mbi zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’UBURWAYI BWO MU MUTWE.

3. Bwira umukobwa wawe ko agomba gucuruza ubumenyi, imbaraga n’ubwonko bwe aho gucuruza ibice bye by’ibanga kugira ngo abone amafaranga.

4. Toza umukobwa wawe  kudasenga Imana ngo abone umugabo w’umukire, ahubwo ajye akora cyane ngo abe umukobwa w’umukire.

5. Toza umukobwa wawe kudasenga asaba kurongorwa n’umutegetsi nka Guverineri ahubwo akore yige cyane we ubwe azabe umutegetsi nka Perezida cyangwa Minisitiri.

6. Toza umukobwa wawe kumenya ko igikoresho cyo gukoresha ngo umuntu abone ifaranga kiba munsi y’INGOFERO aho kuba munsi cyangwa imbere mu NGUTIYA.

7. Bwira umukobwa wawe ko nta mugabo wamukunda nk’Imana, bityo ko umubano n’umugabo runaka udakwiye gutuma yanga cyangwa ngo acumure ku Mana.

8. Bwira umukobwa wawe ko murandasi (internet) itajya yibagirwa cyangwa ngo ibabarire, bityo ko iby’ubugoryi ashyiraho uyu munsi ejo bishobora kuzamukoza isoni kabone nubwo yahita abisiba, bityo yige kwiha akabanga ku mbuga nkoranyambaga.

9. Bwira umukobwa wawe ko ubuzima icyo ubuhaye ari cyo bugusubiza, bityo ko ibibi n’ubugome akora rimwe bizamugarukira.

10. Bwira umukobwa wawe ubwiza butaba mu kwiyandarika no gushyira hanze ubusa bwe, ahubwo ko buba mu gupfundikira agaseke agatera abandi amatsiko yambara nk’umwamikazi.

Izo Ni zimwe mu nama 10 twaguteguriye uyu munsi  zagufasha kurera umwana w’Umukobwa ukiri muto zamufasha gukura neza no kuziteza Imbere.

Umurunga.com tuzakomeza kubashakira n’izindi nama Z’UBUZIMA zafasha ababyeyi kurera umwana mu nzira nziza.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!