Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Burundi : Ese Byaba Ari ukwigizankana cyangwa Ni ukwiyibagiza?

Vuba aha mu gihugu cy’u Burundi mu mugi wa Bujumbura hatewe ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade.

Ni ibisasu byatewe muri gare ku mirongo y’Abagenzi Bari bateze imodoka, ibindi biterwa mu tubari muri uwo mugi.

Nyuma y’ibyo Leta y’u Burundi yatangaje ko ibyo bitero byagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda, ibi Leta y’u Rwanda yarabihakanye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 12 Gicurasi ryamagana ibyatangajwe na Leta ya Bujumbura.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda nta kibazo rufitanye n’u Burundi ahubwo wenda u Burundi bufite ikibazo ku
Rwanda, u Rwanda rusaba u Burundi gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu bibangamiye abaturage bacyo Aho kubitwerera u Rwanda.

Hari ibikorwa byinshi Umunyamakuru wa Umurunga.com yegeranyije mu kugaragaza ibikorwa Leta y’u Rwanda yagiye ifashamo Igihugu cy’u Burundi mu bihe bitandukanye byatambutse.

Tariki 3 Gicurasi 2022 Inyeshyamba za Al-Shabab zateguye igitero gikaze ku ngabo z’Abarundi zari muri Somalia ahantu bita El-Baraf maze abasirikare b’Abarundi barenga 30 baricwa abandi barashimutwa.

Icyo gihe Al-Shabab yasabye leta y’u Burundi Amafaranga agera kuri miliyoni 25 z’amadolari ngo irekure abo basirikare b’Ababarundi bari bafashwe. Uganda yari muri Somalia yagerageje kuvugana na Al-Shabab ngo irekure abo bantu biranga. Byarangiye hiyambajwe u Rwanda kubera wenda ubutasi bwabo bwashoboraga gucengera mu buyobozi bwa Al-Shabab (nta details mfite)

Gusa byarangiye abasirikare barenga 23 b’Abarundi bafunguwe nta mafaranga atanzwe ahubwo leta ya Uganda yari yahawe amakuru yatumye habaho ihererekanwa ry’imfugwa dore ko hari abasirikare 2 ba Uganda nabo bari barashimuswe. Ibi birangiye, President Ndayishimiye yashimiye Leta y’u Rwanda.

Ibyo byose u Rwanda rwabijyagamo nta nyungu yihariye ibifitemo uretse gutabara abaturanyi babavandimwe. Hari igihe u Rwanda rwishyuriye Kandi u Burundi imisanzu muri EAC ihwanye na miliyoni imwe y’amadolari, u Rwanda rutabara nanone Abasirikare b’Abarundi muri Repubulika ya Centrafrique ubwo baterwaga n’inyeshyamba zari iza FranΓ§ois BozizΓ©.

Hari igihe isoko ryo mu mugi wa Bujumbura ryibasiwe n’inkongi y’umuriro Ingabo z’u Rwanda ziratabara zizimya iyo inkongi yafashe isoko rya Bujumbura bakoresha kajugujugu zivuye i Kigali maze inkongi irahoshwa.

Hibazwa ukuntu wafasha abantu bigeze aha warangiza ugasubira inyuma ugatoza abandi bakaza kubica? nkuko byatangajwe na Leta y’u Burundi.

kindi Kandi ntibyumvikana uburyo u Rwanda n’Igisirikare cy’umwuga nka RDF biri ku rwego rwo gutoza abantu gutera gerenade zikica abari mu kabare ndetse no muri gare?

Amateka yerekana ko iyo uhaye u Rwanda impamvu zo kuku gabanyiriza umuvuduko, ibikora ikaguhagarika muburyo bumwe cyangwa ubundi.

Ibi byose mu maso y’Abasesengura politike yo mu Karere, bavuga ko bidashoboka cyane ko u Rwanda rurangamiye iterambere ry’Abanyarwanda rutarajwe ishinga n’ibibazo by’Abaturanyi.

U Rwanda buri gihe rusaba ko Ibihugu byajya bikemura ibibazo by’imbere mu gihugu bibangamiye abaturage babyo Aho kubitwerera u Rwanda.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!