Mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi urubyiruko rwaho ruvuga ko ruhangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’udukingirizo hafi yabo.
Mu Karere ka Kamonyi mu Murene wa Rugarika mu Kagari ka Shyira urubyiruko rwaho rurataka kutabona udukingrizo hafi ku buryo ngo muri iyi minsiΒ hari abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye .
Mu kiganiro urubyiruko rutandukanye rwo muri aka Karere muri uyu Murenge wa Rugarika mu mu Kagari ka Shyira rwagiranye na TV1 rwayibwiye ko rufite impungenge ko rushobora kwandura virusi itera sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Rukomeza ruvuga ko intandaro y’ibura ry’udukingirizo ahanini bifitanye isano no kuba umujyananama w’ubuzima wari utuye muri aka gace bakaba baura aho bakura utwo ubuntu.
Umwe mu basore baganiriye na TV1 yagize ati ” Ugira gutya ukabona umwana mwiza araje ugatinya kuba wamanukira aho bya bindi bita gushoka kizimbabwe”
Undi mukobwa nawe yagize ati “Ikibazo kiriho udukingirizo twarabuze uragenda ukatugura mu maduka kandi nao utubonye atugura tumuhenze”
Mu baganiriye na TV1 harimo n’umugore aho yagize ati “Urubyiruko rugera kukabari rwamara gushyuhaΒ rugahura n’umukobwa nawe washyushye rwajya ku munyabuzima rugasanga ntawe nawe urabyumva iyo rumubuze rugenda ruyitwaye nk’itoroshi rugashingiramo aho rugakuramo sida.
Yakomeje avuga ko muri iyi minsi muri aka gace hari haradutse indwara y’imitezi yibasiye urubyiruko ahanini biterwa n’uko urubyiruko rwo muri aka gace rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kandi rwananyweye inzoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika Nkuruziza Jean de Dieu asaba uru rubyiruko kugana abandi bajyanama b’ubuzima aho gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye cyane ko abajyanama b’ubuzima baba hirya no hino mu midugudu yose.
Ati ” Umudugudu ugira abajyana b’ubuzima bagera kuri bane iyo umuntu yimutse ntabwo yimukana n’ibikoresho by’Ikigo nderabuzima ubwo ngubwo bajya bareba undi mujyanama w’ubuzima wamusimbuye akabubazanira niba babona ari igikorwa gikomeye cyane kuko iyo hari umwe udahari haba hari abandi baziba icyuho.”
Ibivugwa n’Uru rubyiruko rwa Kamonyi biravuggwa n’ahandi hirya no hino mu bindi bice aho urubyiruko ruvugako udukingirizo twabuze cyane cyane ahahurira urubyiruko nko mu tubyiniro ku nzu z’urubyiruko ku Mirenge itandukanye no mu nzu z’imyidagaduro.
Akarere ka Kamonyi gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, gafite Imirenge 12, Utugari 59 n’Imidugudu 317, gafite abaturage 450,849 gafite ubuso bungana na kilometero kare 655,5, gahana imbibe n’Uturere dutanu: Muhanga, Ruhango, Nyarugenge, Gakenke na Bugesera.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwagaragaje ko urubyiruko rufite umubare munini ugereranyije n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda.
Urubyiruko rugera kukabari rwamara gushyuhaΒ rugahura n’umukobwa nawe washyushye rwajya ku munyabuzima rugasanga ntawe nawe urabyumva iyo rumubuze rugenda ruyitwaye nk’itoroshi rugashingiramo aho rugakuramo sida.
Urubyiruko rurataka kubura Udukinggirizo hafi yabo.
Umwe mu basore baganiriye na TV1 yagize ati ” Ugira gutya ukabona umwana mwiza araje ugatinya kuba wamanukira aho bya bindi bita gushoka kizimbabwe”.
Umukobwa nawe yagize ati “Ikibazo kiriho udukingirizo twarabuze uragenda ukatugura mu maduka kandi naho utubonye atugura tumuhenze”.
Muri aka gace hari haradutse indwara y’imitezi yibasiye urubyiruko ahanini biterwa n’uko urubyiruko rwo muri aka gace rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kandi rwananyweye inzoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika Nkuruziza Jean de Dieu asaba uru rubyiruko kugana abandi bajyanama b’ubuzima aho gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ibivugwa n’Uru rubyiruko rwa kamonyi biravugwa n’ahandi hirya no hino mu bindi bice aho urubyiruko ruvuga ko udukingirizo twabuze cyane cyane ahahurira urubyiruko nko mu tubyiniro mu bigo by’urubyiruko ku mirenge itandukanye no mu nzu z’imyidagaduro.