Abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu bashimye gahunda yiswe “Umudugudu ku ishuri” igamije gukumira kubaho kw’abana basiba cyangwa bata ishuri amakuru yabo ntamenyekane vuba.
Umudugudu ku ishuri rero ni gahunda yifashishwa mu gutanga amakuru umunsi ku wundi ku mwana wasibye ishuri mu mudugudu runaka kandi bigizwemo uruhare n’abana ubwabo.
Iyi ni gahunda yatangijwe mu 2023 n’impuzamiryango Iharanira uburenanzira bwa Muntu, (CLADHO) ifatanyije na World Vision nk’uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bata cyangwa bagasiba ishuri.
Ni gahunda yatangiye ubwo abana biga ku kigo kimwe ariko baturuka mu mudugudu umwe bahurira hamwe bitoramo umuyobozi ubahagarariye ahabwa izina rya “mudugudu” Byatumye barushaho kumenyana.
Mu gukurikirana iyi gahunda mu gihe cy’akaruhuko ko hagati mu isomo “break” abanyeshuri baturuka mu mudugudu umwe barahura maze bakareba niba nta mwana wasibye ishuri bagahanahana amakuru ku mibereho y’abana mu mudugudu wabo amakuru akamenyekana byoroshye.
Abana basibye barabarurwa nyuma abana bataha bakajya gusura uwasibye bakamenya amakuru ye bakanatanga amakuru ye.
Iyi ni gaunda iherutse no gutangirwa mu mahugurwa yahuje abatoza b’intore ku rwego rwa buri kigo cy’ishuri mu Karere ka Gatsibo mu mirenge yose uko ari 14, nk’imwe mu nzira nziza yo gukurikirana no kumenya amakuru y’umwana utiga neza.
Ubwo Komisiyo y’ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu yakiraga ibitekerezo bitandukanye by’Abahagarariye sosiyete sivile ku isesengura ryabo ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari, kuri uyu wa 9 Gicurasi 2024, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO, Evarisite Murwanashyaka yavuze ko iyo gahunda irimo gutanga umusaruro.
Yagize Ati “Twebwe ubu hari ikintu nababwira gishya twatangije kandi kiri kugenda gitanga umusaruro. Hari ikintu twatangije ku ishuri twita umudugudu ku ishuri mu bigo binyuranye. Aho Buri saa 10h00 abana bavuka mu mudugudu umwe biyegeranya bakareba niba nta munyeshuri wo mu mudugudu wabo wasibye.”
Iyo basanze hari umwana wasibye birakurikiranwa uwo munsi hagatangwa raporo.
Yakomeje agira ati “Iyo basanze hari umwana wasibye mu mudugudu wabo , nimugoroba bajya iwabo wa wa mwana kureba impamvu yasibye. Umwana uhagarariye abandi agakora raporo. Turi kubona rero birimo kugenda bitanga impinduka nziza. Abana ubwabo bagize uruhare rukomeye mu kugarura abana mu ishuri kubera ko mudugudu yahamagaye akabura ba bana.
Kugeza ubu gahunda y’Umudugudu ku ishuri ikorera mu bigo by’amashuri 36 byo mu Turere 14 tw’u Rwanda. Bikorwa ku bufatanye bw’imiryango itari iya Leta muri gahunda y’ijwi ry’umuturage mu bimukorerwa (Citizen Voice and Action : CVA)
Muri rusange imibare igaragaza ko abana bata ishuri barushaho kwiyongera. Mu mashuri abanza, abana bata ishuri bavuye kuri 7.8 % mu 2019 bagera kuri 9.5 % mu 2020/2021.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize, nyuma yuko Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu isuye ibigo by’Amashuri by’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12 n’Amashhuri yigisha tekinike imyuga n’Ubumenyingiro mu Turere 21 yasabye buri wese kugira uruhare mu guharanira ko abana basubira ku ishuri n’abaririmo ntibarivemo.
Mu gihe imiryango itari iya Leta ishyiraho gahunda zitandukanye, leta nayo ikomeje gushyira imbaraga mu mishinga igamije ko buri mwana uri mu gihe cyo kwiga agomba kujya mu ishuri muri gahunda yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Muri Gashyantare Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta itandukanye yatangije umushinga ugamije gusubiza mu mashuri abana barenga ibihumbi 177 bataye ishuri ndetse no gufasha abatararikandagiyemo basaka kwiga, ni umushinga uzatwara asaga Miliyari 56 z’Amafarangga y’u Rwanda.
Abadepite bakaba bashimye iyi gahunda bagaragaza ko bikwiye no ggukwira hirya no hino mu Turere twose tw’Igihugu.
Akarere ka Gatsibo gaherutse gutangiza mu bigo by’amashuri ibisa n’iyi gahunda yo yahawe izina ry’Umudugudu mu isibo, igamije gutoza abana umuco wo kumenyana no guhanahana amakuru.
Iyi gahunda yahujwe n’itorero mu mashuri aho mu gutoza abana buri mutsi uko baje kwiga babanza kujya mu mudugudu wabo mu isibo bakamenya amakuru y’umwana utaje n’icyabimuteye amakuru ye akamenyekana vuba. Mu mahugurwa yabaye mu gihe cya vuba yahuje abatoza b’intore batatu kuri buri shuri barimo: umutoza w’ibirezi,imbuto n’indirirarugamba basabwa gukangurira abarezi bose kubigira ibyabo no gukoresha iyi gahunda y’Umudugudu mu isibo.
Murwanashyaka Evarisite Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO
Avuga ko ku bufatanye n’imiryango itari iya leta abana bata ishuri n’abarireka batazongera kuburirwa amakuru binyuze muri gahunda y’Umudugudu ku ishuri bazajya bahita babamenya basubizwe yo.
Muri rusange imibare igaragaza ko abana bata ishuri barushaho kwiyongera. Mu mashuri abanza, abana bata ishuri bavuye kuri 7.8 % mu 2019 bagera kuri 9.5 % mu 2020/2021.
Imibare y’abana bata n’abasiba ishuri izagabuka bitewe n’iyi gahunda y’Umudugudu ku ishuri kuberako abana bazajya bamenya amakuru y’uwasibye banage kureba icyabiteye banamugarure.