Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 08 Gicurasi 2024, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi mu nkengero za Centre ya Sake, rwongeye kwambikana hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Lawrence Kanyuka, uvugira umutwe wa M23 mu bya politiki, yemeje aya makuru ashinja igisirikare kirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa kugaba ibitero byagize ingaruka ku baturage baturiye ibice byo muri Teritwari ya Masisi.
Yagize ati: “Muri iki gitondo cyo ku italiki ya 08 Gicurasi 2024, Ingabo z’Ubumwe bwa Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, Abacanshuro, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, Imbonerakure z’u Burundi na SADC zagabye ibitero mu turere dutuwe cyane twa Mitumbara no mutundi turere turi hafi aho.”
Yaboneyeho no kuvuga ko ibyo bitero byaguyemo abaturage benshi, abandi bakwira imishwaro, avuga ko ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare Alliance Fleuve Congo, AFC, rihamagarira ibihugu byo mu karere n’ibihugu bihuriye mu muryango mpuzamahanga, kuza kureba ubugome igisirikare cya leta kiri gukorera abenegihugu.
Kanyuka yavuze ko AFC/M23 izakomeza kurinda abaturage n’ibyabo no guharanira iterambere ry’Igihugu cya RD Congo.
Amakuru ya Minembwe Capital News avuga ko ibyo bitero byumvikanyemo imbunda ziremereye byagabwe ahitwa Ngumba, Rutoboko no kuri Trois entene muri Teritwari ya Masisi, gusa ngo M23 iri kubisubiza inyuma.
Iyi mirwano yabaye mu gihe M23 ikomeje urugendo rwo kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho no muri Kivu y’Amajyepfo yinjiyeyo igafata ibice nk’ahitwa Kasindi no mu misozi ya Kalehe mu duce duherereye hafi ya Numbi.