Monday, June 24, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIYOBOKAMANANyuma yo kugirwa Padiri afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yatanze ubutumwa...

Nyuma yo kugirwa Padiri afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yatanze ubutumwa bukomeye

Ku wa Kane taliki 02 Gicurasi 2024, umusore witwa Joseph Thermadam, ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti (Ubupadiri).

Ibinyamakuru binyuranye byo mu Buhinde byatangaje ko Joseph Thermadam yahawe Ubupadiri mu muhango wayobowe na Archbishop Mar Andrews, wabereye mu gihugu cy’u Buhinde muri Leta ya Kerela, muri Bazilika ya Vyakulamata muri Arikidiyoseziya Thrissur.

Uyu mupadiri ni we ubaye uwa mbere mu Buhinde uhawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti (Ubupadiri) afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, aho asanze Abapadiri 25 muri ubwo butumwa bo hirya no hino ku Isi.

Joseph Thermadam nyuma yo guhabwa Ubupadiri yatuye igitambo cya Misa akoresheje ururimi rw’amarenga, ashimisha benshi mu bakirisitu barimo n’abagize umuryango we bari bitabiriye iyo Misa.

Joseph Thermadam mu nyigisho yatanze, yavuze ko kuba abaye Padiri, bigiye kuba imwe mu mfashanyigisho kuri bamwe mu bagifite imyumvire iheza abafite ubumuga.

Yosoje inyigisho ye agira ati: “Iyi ni intangiriro, kuba Padiri ni bumwe mu butumwa ntanze bukuraho ikumirwa n’ihezwa ku bantu bafite ubumuga butandukanye, ku muntu uwo ari we wese byose birashoboka.”

Abantu benshi bashimishijwe n’inkuru y’uyu mupadiri ugiye kuyobora intama afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batanga n’ibitekerezo.

Bamwe mu batanze ibitekerezo, bagaragaje zimwe mu mbogamizi kuri we, bakibaza uburyo azashobora kumvikana n’Abakirisitu aragijwe.

Uwitwa Vénuste yagize ati: “Ibyo Imana ikora biratangaje, ikoresha abanyantege nke n’insuzugurwa kugira ngo irindagize abanyabwenge n’abanyamaboko.”

Mathias Ngirinshuti na we ati: “Biratangaje kandi birashimishije. By’umwihariko dushimiye abamuteguye bakamufasha gushyika kuri iri Sakaramentu. Azafasha benshi bafite ubumuga nka we. Singizwa Nyagasani wowe witorera abo ushaka.”

Uwitwa Theophile akibaza ati: “Ubwo azajya yigisha ate?”

Undi ati: “Nkimara kumva aya makuru natangaye, ubwo azajya yigisha ate? Ni gute azajya atura igitambo cya Misa?”

Muri Afurika ibihugu bimwe na bimwe na byo byatangiye kohereza abafite ubumuga mu Bihayimana, aho mu gihugu cya Kenya Kiliziya Gatolika iherutse guha Ubupadiri Michael Mithami, aba umuntu wa mbere uhawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti afite ubumuga bwo kutabona.

Padiri Joseph Thermadam ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona
Padiri Machael Mithami

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!