Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

USA: Umusenateri yashimiye abanyeshuri bari kwigaragambya abasaba gushishikara

Muri iyi minsi muri Kaminuza zitandukanye za Leta Zunze ubumwe za Amerika abanyeshuri bakomeje kwigaragambya bamagana intambara ishyigikiwe na Leta Zunze ubumwe za Amerika yatangijwe na Israel muri Gaza, Senateri Bernie Sanders yabasabye kudacika intege bagashishikara.

Ku Italiki 12 Mata 2024, ni bwo igihugu cya Israel cyagabye ibitero bikomeye mu gace ka Gaza bagiye kwihimura no guhiga bukware umutwe wa Hamas wari umaze kubagabaho ibitero byagaritse ingogo.

Ni ibitero byakoranywe imbaraga z’umurengera bikomeza gusenya Gaza no kwica abaturage.

Abanyeshuri bakomoka muri Palestine, ababashyigikiye n’abandi badashyigikiye ibi bitero biga mu ma Kaminuza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, batangije imyigaragambyo ikomeje guhangayikisha Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Ubu noneho senateur mu nteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, Bernie Sanders yagaragaje ko ashyigikiye aba banyeshuri ahamya ko bari mu kuri abasaba gushishikara no kudacika intege.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X(Ex-Twitter), Sanders yagize ati:”Mu 1962, muri kaminuza ya Chikago twateguye imyigaragambyo twamagana gahunda y’ivangura rishingiye ku ruhu, muri 63 twarafashwe turafungwa tuzira kwamagana ibigo byavangurwaga. Namwe rero muri ku ruhande rwiza mukomereze aho.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo bafunzwe icyo gihe ibyo bakoraga bari mu kuri, ati:” Namwe rero mukomezereze aho, nejejwe no kubona abanyeshuri bigaragambya bamagana intambara yo muri Gaza, mugire amahoro kandi mushikame. ”

Israel ikomeje gushyirwaho igitutu ngo ihagarike intambara muri Gaza, ndetse Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ruherutse gutangaza ko rugiye gushyiraho impapuro zita muri yombi abayobora bakuru n’abasirikare ba Israel.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!