Tuesday, November 19, 2024
spot_img

Latest Posts

DRC:MONUSCO irimo gusoza ibikorwa byayo

Nyuma y’imyaka 20 ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, bashoje ibikorwa byabo muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibikorwa byo guhambira utwangushye kuri izi ngabo byatangiye muri Mutarama 2024, kugeza ku italiki 01 Gicurasi 2024 ibi bikorwa birakomeje  mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru agera ku UMURUNGA.com, avuga ko ibikoresho bimwe na bimwe by’izi ngabo bizaguma aho bari bakambitse kugeza bose bahashize, cyangwa bikegurirwa ingabo za FARDC.

Uretse aha, ngo ibindi birindiro bitanu, biherereye Mikenge, Minembwe, Rutemba, Uvira na Kavumu ngo bigomba kwegurirwa ingabo za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, FARDC, muri uku kwezi kwa Gicurasi(5) na Kamena(7) 2024.

Ibindi bibiri biri Baraka na Sanga, bigomba gufungwa mu kwezi kwa Gatanu.

Ibisigaye ngo bizafungwa cyangwa nabyo byegurirwe Ingabo za FARDC.

Izi ngabo zari zifite intego yo kurinda abaturage, zivuye muri iki gihugu mu gihe abaturage nta cyizere bakizifitiye kuko hagiye haba n’imyigaragambyo izamagana.

Ubu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo harimo kubera imiryano ihanganishije ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije.

 

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU