M23 yigambye guhanura Drone y’ubutasi ya FARDC

Mu gihe intambara z’inyanamuntu zongeye kubura muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru nta munsi w’ubusa bwira hatabaye igikorwa gikomeye, nyuma yo kwigarurira Rubaya, M23 yigambye guhanura Drone rutura ya FARDC. 

Bikiba FARDC n’abarundi bikomanze mu gatuza bahamya ko drones yahanuwe ari iya M23, gusa amakuru yakurikiyeho acicikana ngo ni ay’uko iyi drones yari ishinzwe kuneka M23 n’ibyo barimo, ubu yamaze gusandazwa n’uyu mutwe.

Aya makuru arahuzwa no kuba mu ntambara zubuye, FARDC n’abayifasha ari bo bagiye bagaba ibitego kuri M23, aho Drone ari yo yabaga yatanze amakuru.

N’ubwo bimeze bityo, akenshi ingabo za FARDC, Wazalendo, FDLR, SADC, Abarundi n’abandi bagiye basubizwa inyuma yemwe bakanamburwa uduce tumwe na tumwe.

Iyi drone ngo yaba yarasiwe i Rubaya, ku musozi wa Mufunzi.

M23 ikomeje gusumbiriza umugi wa Goma washyizwemo ingabo nyinshi cyane ngo zirinde uyu mugi.

 

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!