Friday, November 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Abashinwa batatu bari bamaze igice cy’umwaka mu isanzure bagarutse ku isi

Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko Tong Hongbo, Jiang Xinlin na mugenzi wabo Tang Shengjie bari bamaze iminsi 187 bakora ubushashatsi mu isanzure, barangije ubutumwa bwabo ndetse bagaruka i Beijing mu Bushinwa.

Ku wa Kabiri taliki 30 Mata 2024, nibwo aba bagabo batatu bururukiye mu gace ka Inner Mongolia, bakiriwe i Beijing.

Guverinoma yatangaje ko ubuzima bw’aba bagabo bose buhagaze neza, ndetse ishimangira ko Ubutumwa bwa Shenzhou-17 bagiyemo bwagenze neza.

Aba bagabo batatu mu butumwa, bakoze ubushashatsi butandukanye mu bijyanye n’imibereho yo mu isanzure, ndetse bohereza ku Isi zimwe mu mpagararizi z’ibyo basanzeyo, kugira ngo bizifashishwe mu bushakashatsi buzakomereza ku Isi.

Ikindi kandi bakoze ibikorwa by’imirimo yo gusana ikigo cy’ikoranabuhanga u Bushinwa bufite mu isanzure kizwi nka Tiangong, cyari cyangijwe na bimwe mu byuma bisigwa n’abantu bajya mu isanzure cyangwa utubuye duto tubarizwa muri iki gice.

Tong Hongbo, Jiang Xinlin na mugenzi wabo Tang Shengjie babisikanye na bagenzi babo nabo batatu, berekeje mu isanzure mu butumwa bwiswe Shenzhou-18. Nabo bazamarayo amezi atandatu.

Biteganyijwe ko aba bahanga mu by’isanzure, bazahura n’itangazamakuru i Beijing nyuma y’ibizimini by’ubuzima bari gukorerwa aho bari mu kato.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU