Monday, July 1, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMuhanga:Umusaza yiyahuye ngo ahunga abarozi

Muhanga:Umusaza yiyahuye ngo ahunga abarozi

Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Mushishiro, Akagari ka Rwasare, Umudugudu wa Bahimba, umugabo witwa SERINDWI Oscar yasanzwe mu mugozi yapfuye yimanitse.

Inkuru mbi y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye mu mugoroba wo kuri uyu Mbere tariki ya 29 Mata 2024, ubwo abo mu muryango we bamusangaga mu nzu amanitse mu mugozi.

Amakuru Umurunga wamenye ni uko nyakwigendera yari yabyutse yasa inkwi mu rugo, nta kibazo kigaragara afite hanyuma mu masaha ya nyuma y’igicamunsi baza kumubura, bayoberwa aho yagiye. Ubwo bacyuraga amatungo mu nzu (ikiraro) mu masaha ya Saa Yine z’ijoro bagiye kuryama nibwo bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye.

Amakuru aturuka mu muryango we no mu baturanyi avuga ko uyu nyakwigendera nta makimbirane yagiranaga n’umuryango we ngo bibe intandaro yo kwiyahura, ndetse nta kibazo kindi bazi yari afite.

Nyakwigendera ngo ku cyumweru umunsi umwe mbere y’uko yiyahura, yari yagiye gusenga ku Kiliziya i Kagarama cyane ko yari umukirisitu utapfaga gusiba mu Kiliziya.

Abantu benshi bababajwe n’uburyo agiye gushyingurwa nta gukorerwa imihango y’idini kuko yiyahuye n’ukuntu yakundaga gusenga cyane.

Ubwo bamanuraga umurambo wa nyakwigendera basanze mu mufuka w’imyenda yari yambaye, agapapuro yasize yanditse kanditseho ko abagome bahoraga bamuroga akaburuka ndetse ubwo aheruka no kujya kubangurizayo ingurube nabwo bamuroze none agiye kubabisa akigendera.

Uru rupapuro kandi rwari ruriho amazina y’abantu yagiye yemerera inka, ndetse n’imitungo afite hirya no hino.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ubwo bwamaraga kubona ko yiyahuye rwasabye uyu muryango niba ushidikanya ko wajya kwa muganga kumupisha cyangwa bagahitamo gusinya ko babyemera, maze bemera ko yiyahuye ntibirirwa bamujyana kumupimisha.

Nyakwigendera yari mu kigero cy’imyaka 65, akaba asize umugore n’abana 6 n’abuzukuru 3.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!