Gasabo: Abakirisitu bagiye gusenga,basanga urusengero rufunze rwaragurishijwe

Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Bumbogo,akagari ka Ngara,umudugudu wa Ruraza haravugwa inkuru y’Abakirisitu basengeraga mu itorero “Iriba ry’Ubugingo” bagiye gusenga bagasanga urusengero basengeragamo rwaragurishijwe.

Pasiteri Jeanne d’Arc ushinzwa kugurisha urusengero rwihishwa

Kugurishwa by’uru rusengero babishinza Pasiteri wabo witwa Mukarunanira Jeanne D’Arc,bakavugako yarugurishije bujura batabizi kuko nta n’umwe yigeze abibwira.

Abarusengeragamo bavuga ko mu mwaka wa 2014 mu bushobozi bucye bitanze, bakubaka urusengero ariko ku wa 19 Mata 2024 batunguwe no kumva umuyobozi w’iri torero, Mukarunanira Jean D’Arc, yarugurishijwe batabizi kuri Miliyoni 20 Frw.

Aba bakirisitu kandi bavuga ko uru rusengero rwaguzwe n’uwitwa Kwizera Nehemie.

Umwe muri abo bakirisitu yabwiye TV1  ati: “Nagiye kumva numva ngo Pasiteri yarugurishije.Telefoni yahise anayikuraho.”

Abakirisitu bari bumiwe bifashe ku munwa

Undi nawe ati :“Ntabwo bigeze bakora inama nka komite n’abanyetorero, ahubwo twagiye kumva, twumva ngo urusengero rwagurishije. Ikibazo twe dufite, ni uko yagiye kugurisha urusengero rw’itorero , ritabizi, abikora rwihishwa.”

Aba bakirisitu ngo ikintu kibabaza ni uko batunguwe n’uko   basanze ibikoresho byose by’urusengero byagurishijwe.

Umwe ati: “Aza ari nijoro, asahura n’ibyari byasigaye mu rusengero,ari intebe, abitwara bujura. Turifuza ubutabera kugira ngo butuburanire, badusubize ibyacu kuko twe ntabwo twagurishije.”

Bamwe mu bayoboke b’itorero basinye ubwo itorero ryagurishwaga bavuga ko babeshywe ko ibikorwa bigiye kwimurirwa ahandi.

Umwe ati: “Banyemeza ko komite bayiganirije,amafaranga yahawe pasiteri Jeanne kuko amafaranga yishyuwe kuri sheki(cheque). We yatubwiraga ko n’ikibanza cyabonetse cyo kwimuriramo ibikorwa by’urusengero.”

Bivugwako no mu yandi mashami y’iri torero”Iriba ry’Ubugingo” ari mu Karere ka Muhanga, i Mugambazi mu Karere ka Rulindo na Kimironko muri Gasabo naho imicungire yaho ikemangwa kuburyo nabo bafite ubwoba ko bizagenda gutya.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *