Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Amashirakinyoma ku rupfu rw’umwarimukazi bivugwa ko yiyahuye

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki haravugwa amakuru y’urupfu rw’umwarimukazi KAYITESI Josiane w’imyaka 26 bikekwa ko yiyahuye.

Amakuru agera ku Umurunga.com avuga ko uyu nyakwigendera urupfu rwe rwamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024.

Aho yakoraga kuri GS KARUBUNGO bategereje ko agera mu kazi baraheba nyuma gato mu masaha ya Saa tanu z’amanywa nibwo bumvise inkuru y’uko ari mu bitaro yapfuye.

Amakuru avuga ko yari acumbitse hafi y’ishuri mu Mudugudu wa Karuhenda mu Kagari ka Karubungo, Umurenge wa Gitoki ariko mu mpera z’icyumweru kibanziriza icyo yapfiriyemo ngo yari yagiye iwabo kwa se na nyina mu Murenge wa Muhura.

Amakuru atugeraho avuga nyakwigendera yari afite umugabo ariko batasezeranye byemewe n’amategeko ndetse yari afite n’umwana umwe w’umuhungu ukiri muto.

Nyakwigendera yigishaga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza, yari umuntu udakunda kuvuga ku buryo bigoye kumenya ibibazo bye.

Bivugwa ko yahoraga yimuka cyane ku buryo byari bigoye kumenya aho aba nyirizina.

Ntitwabashije kumenya icyamuteye kwiyahura, ariko amakuru adafitiwe ibimenyetso avuga ko yari amaze igihe gito afashe inguzanyo ya miliyoni 2 muri banki akaziha umugabo ngo azikoreshe, aho kuzikoresha icyo bavuganye yishakiramo undi mugore.

Inshuro zose twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ntibyakunze.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!