Wednesday, January 29, 2025
spot_img

Latest Posts

Ku mugezi wa Nyabugogo hasanzwe umurambo w’umugore bikekwa ko yishwe

Mu Karere ka Nyarugenge hafi y’umugezi wa Nyabugogo hagaragaye umurambo w’umugore utaramenyekana imyirondoro bikekwa ko yishwe.

Ejo hashize ku wa Mbere taliki ya 22 Mata 2024, nibwo abaturage basanze umurambo w’uyu mugore hafi y’umugezi wa Nyabugogo.

Abaturage bavuze ko uyu mugore ashobora kuba yarishwe n’abagizi ba nabi.

SP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko umurambo w’uyu mugore wagaragaye ku ruhande rwa Kimisagara, iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane uko yapfuye.

Kugira ngo hamenyekane icyishe nyakwigendera, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza.

Src: Igihe

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!