Gasabo: Umwarimu yasabye umuyobozi we kureka kumugendaho

Umwarimu witwa NSHIMIYIMANA James wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa KABUGA (GS KABUGA) riherereye mu Murenge wa Rusororo, yandikiye ibaruwa umuyobozi w’iri shuri amugira inama zirimo no kutongera gutoteza abarimu bamwe na bamwe ayobora.

Iyi baruwa UMURUNGA ufitiye kopi bigaragara ko yanditswe ku wa 19 Werurwe 2024, yandikirwa I Kabuga.

Iyi baruwa ifite impamvu yo gutanga ubusobanuro, NSHIMIYIMANA James yayandikiye umuyobozi nyuma y’uko amusabye gutanga ubusobanuro ku mpamvu yo gusiba akazi ku itariki ya 14/03/2024, ibyo James atemera ndetse akanavuga ko yasobanuriye umuyobozi ko atasibye akazi ariko umuyobozi akanga kumwumva.

Mu gusoza iyi baruwa, NSHIMIYIMANA agira ati:” Ndagira ngo nsoze rero Bwana Muyobozi mbagira inama yo guhagarika gutoteza abarimu bamwe mu bo muyobora, haba hari icyo mubifuzaho batakibaha mukabagendaho mubabuza amahoro, ndetse mukifuza ko mutakorana ku kigo kimwe, iyo myitwarire idakwiriye umuyobozi nkamwe isenya ikigo kandi ikadindiza ireme ry’uburezi duharanira.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *