Masisi: FARDC na Wazalendo byatunganye imitutu hapfa bane – Abaturage bakutse imitima

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo habaye kwisubiranamo haba imirwano ikaze yahuje Ingabo za FARDC na Wazalendo bisanzwe bikorana, ipfiramo abantu bane hakomereka abagera kuri batandatu.

Ibi byabaye ku Cyumweru taliki 21 Mata 2024 mu masaha y’igicamunsi, bibera muri Teritwari ya Masisi mu gace ka Rubaya.

Ntiharamenyekana icyateye iyi mirwano, gusa bamwe mu batangabuhamya bavuze ko hashobora kuba habayeho kutumvikana ubwo FARDC yajyaga mu birindiro byayo gufata ibiryo mu isanteri ya Rubaya, maze bane barimo umubyeyi n’umwana we w’imyaka itandatu bahasiga ubuzima.

Muri Rubaya ubwoba ni bwinshi mu baturage bakutse imitima, bagakeka ko uretse abatangajwe ko bapfuye bishoboka ko hari n’abandi bataramenyekana.

Ubuyobozi buyoboye iyo Teritwari bwahise buhagera, ubu iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mirwano.

Si ubwambere FARDC na Wazalendo hagati yabo habayeho kutumvikana, akenshi bakaba bakunze gupfa ibyo basahuye n’ibiribwa bakananirwa kumvikana mu gihe cyo kubigabana.

Ejo hashize kandi mu Mujyi wa Goma muri santire ya Birere hiriwe umwuka mubi aho mu rugo rw’uwuzwi ku izina rya Munyantwari harasiwe abantu batatu barimo n’umusore uzwi ku izina rya Zombie bose bahasiga ubuzima, barashwe n’umusirikare wa FARDC.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!