Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUDRC: Ibihumbi bikomeje guhunga-M23 yugarije Goma

DRC: Ibihumbi bikomeje guhunga-M23 yugarije Goma

Ibihumbi n’ibihumbi bikomeje guhunga Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunga imirwano ihanganishije ingabo za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba z’umutwe wa M23.

Guhera ku wa gatatu ushize umugi wa Sake uherereye mu birometero bikeya werekeza Goma, mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, hakomeje kuba kuryamira amajanja hagati y’impande zihanganye, ari nako banyuzamo barwana, ibyakomeje gutera imitima ihagaze ku baturage.

Mu gihe ingabo za Leta ya Congo, FARDC na MONUSCO bakomeje kugorwa no gusubiza inyuma M23, yamaramaje gufata umugi wa Goma, abahunga umugi wa Sake bo bakomeje kuba benshi, aho barimo kwerekeza mu gake ka Bulengo, ni mu bilometero 10 uvuye mu mugi wa Goma.

Guhera kuri uyu wa Gatatu, umuhanda Sake Goma, no mu nzira z’ubusamo, hari urujya n’uruza rw’abaturage barimo kwerekeza i Goma.

Justin Musau, ni umuturage wabashije gutanga amakuru arimo guhunga ava Sake, yagize ati:”Sake bimeze nabi cyane, harimo gukoreshwa intwaro ziremereye aho ingabo za Leta zihanganye n’inyeshyamba za M23. Ibisasu na bombe, birimo gusenya umugi, ni yo mpamvu turimo guhunga twerekeza i Goma.”

Mugenzi we Henriette Muyume nawe avuga agahinda ke yagize ati:” Turimo turahunga imirwano hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba. Mu by’ukuri ntaho dufite ho kujya, gusa na none ntabwo twahagarara hamwe, ntabwo twaguma hano, bimaze kuturenga. ”

Nyuma yo kwigarurira uduce dutandukanye no kugota utundi, M23 ngo intego yayo ni kwigarurira umugi wa Goma.

Uretse Sake, muri Teritwari za Masisi na Rutchuru naho hakomeje kuba kwesurana ku mpande zombi, ibi bigatuma abaturage bata ibyabo bagakiza amagara.

Iyi Goma barimo guhungiramo birasa no guhungira ubwayi mu kigunda, kuko naho umutekano waho ugerwa ku mashyi, kuko hari urugomo n’ubwicanyi bigenda byiyongera umunsi ku wundi.

Ku munsi wa Gatatu, igisasu cyo mu bwoko bwa Rocket, cyatewe hafi ya kaminuza, gusa ntihatangajwe uwo cyahitanye cyangwa cyakomerekeje.

Leta ya Congo iherutse gutangaza ko itazigera yemera ko Goma ijya mu maboko ya M23, ibihumbi by’abasirikare, ibimodoka n’indege by’intambara byoherejwe na Leta i Goma mu rwego rwo kwirinda ko M23 yafata uyu mugi.

Ubu harimo kubarurwa abantu bagera ku bihumbi 42, bamaze guhunga Masisi gusa, abandi benshi ngo bamaze gutakariza ubuzima muri iyi mirwano.

Mu kwezi gushize, M23 yafashe centre ya Mweso, iherereye mu bilometero 100 uvuye i Goma.

Natalia Torrent, ni umuganga uyoboye wa muryango utabara imbabare wo mu baganga batagira umupaka, Médecin Sans Frontières /Doctors without Borders, avuga ko mu byumweru bibiri bishize guhangana kwa FARDC na M23, byazahaje Mweso, aho bakiriye inkomere zigera kuri 30.

MSF, ubu yamaze kwimura ibiro byayo, nyuma y’uko amasasu arasiwe ku bitaro byabo, ahari hahungiye ibihumbi n’ibihumbi byavuye mu mugi wa Mweso.

Ingabo za MONUSCO nazo zari zagiye zishyirwa hirya no hino mu masangano y’inzira kugira ngo zicungire umutekano abaturage barimo guhunga.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!