Umugi wa Goma ubu urimo kubarizwamo uruhumbirirajana rw’abasirikare ba FARDC na Wazalendo bahora bazerera mu mihanda, ibi bikababyaratije umurindi ubwicanyi burimo kuba muri uyu mugi, gusa ngo ubu buzererezi bwabujijwe.
Ibi byatangarijwe ku ngoro y’urukiko rwa gisirikare ruherereye i Goma aho kuri uyu wa 16 Mata 2024, perezida w’urukiko rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Colonel Kabeya Hanu Ben, yavuze ko ubuzererezi n’akavuyo k’abasirikare ba FARDC mu mugi wa Goma kagomba guhagarara.
Colonel Kabeya, yavuze ko abasirikare bagomba kwiyubaha, kandi bakubahiriza amategeko y’igihugu.
Yavuze ko umusirikare uzafatwa arimo arazerera nta ruhusa yahawe n’igisirikare cya FARDC, agafatwa n’itsinda rishinzwe umutekano mu gisirikare, azahanwa bikomeye kandi agakurikiranwa hisunzwe amategeko ya gisirikare.
Ati:”Igihe uvuye mu kigo cyawe cya gisirikare ukajya gutembera wambaye umwambaro wa gisirikare, ufite n’intwaro nta ruhusa, igihe abashinzwe umutekano bagufashe haba kumanywa cyangwa nijoro, nibakuzana imbere y’ubutabera uzahanwa by’intangarugero. ”
Ku bwe ngo hagiye gufatwa ingamba zikarishye zihangana n’imyitwarire mibi y’abasirikare ikomeza kubangamira umutekano w’abaturage.
Mu mugi wa Goma na Nyiragongo, bituranye, ubwicanyi bwakomeje gufata indi ntera, aho abasirikare ba FARDC bashinjwa kwica abaturage, kubiba no kubashimuta.
Mu gihe kitarenze icyumweru abantu bagera ku 10 bamaze kuhatakariza ubuzima.
Ubu buzererezi bw’abasirikare ba Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo mu mugi wa Goma bwatumye hari amabandi yitwaje intwaro nayo agendera muri ako kavuyo nayo arasahura, arica, afata abagore ku ngufu kandi biba abaturage.