Mu gihe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuba indiri y’imitwe y’itwaje intwaro ikomeza guhungabanya umutekano muri iki gihugu ngo ubuyobozi bwategetse ko abasirikare bagota uyu mupaka mu rwego rwo kwirinda ko hagira inyeshyamba ziva muri ibi bihugu zinjira muri Congo kubongerera umutwaro ku wo bafite.
Igisirikare cya Congo, FARDC, cyakajije izi ngamba i Kengezi muri Teritwari ya Aru(Ituri), ibi bikaba bibaye ku itegeko rya guverineri wa Ituri wari uhakomotse yo mu ruzinduko.
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikoze ibi mu rwego rwo gukumira abacengezi bitwaje intwaro ko bakwingira mu gihugu cyabo bavuye muri Uganda na Sudan y’Epfo bakaza kubangamira abaturage.
Kengezi, ni agace kari ku mupaka ubahuza na Uganda na Sudan y’Epfo, mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aha muri aka gace hahora urujya n’uruza hagati y’ibi bihugu bitatu ku buryo byakorohera umuturage kuva mu gace kamwe ajya mu kandi.
Congo ifashe izi ngamba isa n’ikererewe kuko n’ubundi umutekano mukeya uterwa n’amabandi aturuka muri Sudan y’Epfo umaze kuba karande aho ayo mabandi aza muri kongo agakora ibikorwa by’urugomo birimo kwica abaturage, Ubujura, yemwe ngo hari n’abo yamaze kwambura imirima yabo.
Anguva Wadri, ni Perezida wa Sosiyete sivili ya Zaki, avuga ko batabarije abaturage kuva cyera ku karengane bakorerwa gusa ngo abona igihe kigeze ngo abaturage basubizwe imirima bambuwe kandi bahabwe ubutabera.