Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURU"Nta burenganzira mufite bwo kugambanira igihugu "-Generali Christian Tshiwewe

“Nta burenganzira mufite bwo kugambanira igihugu “-Generali Christian Tshiwewe

Ubwo yagezaga ijambo ry’ubukana ku basirikare n’abapolisi i Kinshasa kuri uyu wa mbere taliki 15 Mata 2024, umugaba w’ingabo za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, General Christian Tshiwewe yababwiye ko nta burenganzira na buke bafite bwo kugambanira no guhemukira igihugu.

Ibi abivuze hari amakuru ko hari abasirikare benshi ba Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo batawe muri yombi bakurikiranyweho kugambanira igihugu gusa Tshiwewe ntabwo yakomoje ku mubare w’abo basirikare n’amazina yabo.

Iri jambo rya Tshiwewe rije mu gihe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuba isibaniro ry’imirwano ry’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane M23, iri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yanigaruriye uduce tutari duke muri Rutshuru na Masisi.

Uyu mugaba w’ingabo yababwiye ko badakwiye gutatira indahiro barahira ngo “Ntuzigere uhemukira Congo”.

Tshiwewe yashimangiye ko kandi iyi ari yo ntego bazaba bagarukaho nk’uko byategetswe na Perezida Antoine Felix Tshisekedi mu gihe ku itariki 30 Kamena 2024, bazaba bakora akarasisi ko gushyigikira ingabo za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo zihanganye n’umutwe w’inyeshyamba za M23.

Ubusanzwe iyi taliki ihurirana no kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iba yizihiza ubwigenge yabonye mu 1960.

General Christian Tshiwewe, yasabye abasirikare n’abapolisi kwamagana no kwima amatwi umuntu uwo ari we wese yaba umunya Politiki n’undi ubakangurira kwiyunga n’imitwe ihanganye n’ubutegetsi.

Ibi abivuze mu gihe benshi mu bari ku ruhande rwa Leta bakomeje kwiyunga kuri Alliance Fleuve Congo, AFC, ifatanyije na M23 mu kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ati:”Ibyo babemerera byose, kirazira guteshuka ngo utege amatwi abashaka kubagumura. Icyo mukwiye kuzirikana ni kimwe, inyeshyamba zakwigarurira agace kamwe cyangwa tubiri, gusa nyuma na nyuma ingabo za Leta zizahabohoza kandi abo bantu bifatanyije nazo ntibazabona aho bahungira. ”

Tshiwewe yaciye amarenga ko ingabo zafashwe zigambanira igihugu zafatiwe Lubumbashi, mu ntara ya Haut-Katanga, no kumurwa mukuru Kinshasa.

Yababuriye ko uzafatwa agambanira igihugu atazigera yihanganirwa.

Ati:” Nta burenganzira ufite bwo kugambanira igihugu cyawe. Uzabifatirwamo azabyishyura mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Mu minsi yashize hari abari mu nteko ishinga amategeko bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru, ngo batawe muri yombi bazira kuba intasi za M23 bahanganye no kuyishakira abayoboke mu mugi wa Goma.

Muri Repubulika ihanira Demokarasi abantu babayeho mu bwoba kuko iyo ugize ibyo utumvinaho n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ufatwa nk’umugambanyi bakagira ikikango ko waba ukorana na M23 ikomeje kubazonga.

 

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!